Bugesera :gutanga ibyangombwa byo kubaka byabaye bihagaritswe
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kambuye batangarije ikinyamakuru Gasabo, ko ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwababujije kubaka amazu, kuko byakorwaga mu kajagari. Ibi byakozwe mu gihe akarere kakinonosora igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamata ndetse n’indi Mirenge byavugwagwa ko ari icyaro mu rwego rwo kunoza imiturire y’umujyi n’icyaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko ibyangombwa byo kubaka bizongera gutangwa nyuma y’amezi abiri, kandi nta ngaruka bizagira ku bari baratangiye kubaka.
Ati “Twarabibonye ko Bugesera ikomeje gutera imbere ku muvuduko uri hejuru nk’umujyi wunganira Kigali, ariko kubaka bikwiye kugengwa n’igishushanyo mbonera.”
Nkuko twabyanditse hejuru, imyubakire ntireba Nyamata gusa kuko n’indi Mirenge isigaye birayireba.Urugero nk’Umurenge wa Kamabuye na Ruhuha twasuye , bivugwa ko ari imirenge iherereye ku mupaka w’uRwanda n’uBurundi.Mbere ikaba yarakorerwamo cyane ubuhinzi, ariko buri munsi udusanteri twawo tugenda twaguka, tugaragaramo ubucuruzi butandukanye kubera izi mpamvu hakaba hubakwa amazu menshi mu kajagari hatitawe ku byari byarateganyijwe kuhakorera.
Ubwo twari mu tuvuye mu Murenge wa Ruhuha twerekeje Kamabuye ,dutara amakuru ku bijyane n’imyubakire, bamwe mu bo twashoboye kuganira badutangarije ko batacyubaka bitewe nuko, ubuyobozi bwababujije ariko ngo hari ababirengaho bakubaka ku ngufu.
Umwe ati:”Twe ntitucyubaka kuko ntikwashobora guhangana n’ubuyobozi, ariko niba ushaka amakuru y’imyubakire uzabaze muganga SENEZA Celestin kuko ngo bivugwa ko yubaka nta cyangombwa cyo kubaka arabona ndetse ngo n’icyangombwa cy’ ubutaka yubakiraho ntikimwanditseho .Bikavugwa ko ubuyobozi bw’Umurenge bwamwandikiye bumugira inama yo guhagarika inyubako kuko ngo hazaca umuhanda munini, ariko we ngo ntabikozwa .”
Ngo kubuza abaturage kubaka mu Karere ka Bugesera ngo nuko byakorwaga mu kajagari nkuko twabivuze hejuru abandi bakubaka ku butaka bugenewe ubuhinzi, ibintu bishobora kuzagira ingaruka ku kwihaza mu biribwa.Mu gihe hazongera gutangwa ibyangobwa bivugwa ko, ubuyobozi buzajya bworohereza abafite gahunda zo kubaka inzu zo guturamo zigerekeranye, ku buryo hakoreshwa ubutaka buto ubuhinzi nabwo bugakomeza gukorwa.
Uwitonze Captone
3,147 total views, 1 views today