Ntacyabuza u Rwanda n’Uburundi gusabana

Inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cy’u Rwanda n’u Burundi, zahuriye mu biganiro ku mupaka wa Nemba uhuza ibi bihugu byombi, bigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo byakunze kurangwa hagati yabyo.

Imyaka ikomeje kwihirika hagaragara ubwumvikane buke hagati y’ibihugu byombi, ndetse inshuro nyinshi u Rwanda rwagiye rugaragariza u Burundi ko rutanyurwa n’uko iki gihugu cyabaye indiri y’abashaka guhungabanya umutekano warwo.

Ni mu gihe kandi Ingabo z’u Burundi zakunze gushotora iz’u Rwanda, urugero rwa hafi ni urwo muri Gicurasi ubwo habagaho imirwano yakongejwe n’itsinda ry’abarobyi b’Abarundi “binjiye binyuranyije n’amategeko mu mazi y’u Rwanda mu Kiyaga Rweru”.

RDF ubwo yabasabaga kuhava bagasubira mu gihugu cyabo, “Abasirikare b’u Burundi babijemo bavuye ku ruhande rw’iwabo batangira kurasa kuri RDF birangira nayo yirwanyeho”.

Ibiganiro byahuje impande zombi bigaruka ku bibazo byakunze kugaragara mu mutekano w’ibihugu byombi mu minsi ishize. Byitabiriwe n’itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa (EJVM).

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza mu Gisirikare cy’u Rwanda mu gihe ku ruhande rw’u Burundi ari Col Erneste Musaba. Itsinda rya EJVM ryo riyobowe na Col Leon Mahoungou.

Col Mahoungou uyobora EJVM ubwo yafunguraga ibi biganiro, yavuze ko hashize iminsi ku mipaka y’ibi bihugu byombi habera insanganya zaguyemo n’ubuzima bw’abantu aho yizeye ko ibihugu byombi bifite ubushake bwo gusubiza ibintu mu buryo.

Muri ibi biganiro, impande zombi zagaragarije EJVM ibibazo bibangamye, ndetse Col Mahoungou yasobanuye ko buri gihugu kiza guhabwa umwanya kikanatanga ibisubizo cyumva ko bikwiriye gushyirwa mu bikorwa.

Itsinda rishinzwe igenzura (EJVM), niryo muhuza muri ibi biganiro. Ryashyizweho mu 2015 rigizwe n’abasirikare bakuru baturuka mu bihugu 11 bihuriye ku mugambi w’amahoro byo mu biyaga bigari (ICGRL).

Brig Gen Nyakarundi ubwo yavugaga ijambo rifungura ibiganiro, yavuze ko u Rwanda rushimira EJVM ku muhate wayo mu guharanira amahoro, umutekano n’ituze mu bihugu bigize ICGLR, ati “ Ni nayo mpamvu duteraniye hano muri iki gitondo”.

Yakomeje agira ati “Nongeye kubashimira kandi ntegereje imyanzuro myiza ku bijyanye n’isangira ry’amakuru nk’ikintu cy’ingenzi mu gukemura ibitero bigabwa ku mipaka na CNRD-FLN biturutse mu ishyamba rya Kibira mu Burundi”.

 

Brig. Gen. Vincent Nyakarundi ubwo yavugaga ijambo rifungura ibiganiro

Ibi biganiro bibaye nyuma y’aho muri Kamena, u Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro nyuma y’igitero cyagabwe mu Karere ka Nyaruguru n’abantu bitwaje intwaro, kikagwamo bane mu bakigabye ndetse abasirikare batatu b’u Rwanda bagakomereka byoroheje.

Ni igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro bagera mu 100, bitwaje imbunda zirimo mashinigani (machine guns) n’izirasa za rockettes, bafite umugambi wo kugirira nabi abatuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, uri mu kilometero kimwe gusa uvuye ku mupaka w’u Burundi.

RDF yatangaje ko baturutse mu Burundi ari na ho basubiye nyuma yo kuraswa berekeza mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi biherereye ahitwa mu Gihisi ho muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.

Hari ibindi bitero byagiye bigabwa muri Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata bigizwemo n’abantu baturutse i Burundi, byishe abaturage ndetse bitwika imodoka, biranasahura. Ni ibitero birimo ibyagabwe n’umutwe witwara gisirikare wa FLN, wari ufite Nsabimana Callixte “Sankara” nk’umuvugizi.

Ibyo byose byuzuza amakuru ahamya ko mu Burundi hari ibikorwa bikomeye by’imitwe ya FDLR, FLN na RNC, aho nko mu bantu 32 bari kuburana imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gusirikare ku byaha birimo kurema imitwe y’ingabo itemewe no kugirana umubano na leta y’amahanga bigiriwe gushoza intambara, hafi ya bose binjiye mu mitwe yitwaje intwaro banyuze mu Burundi, kandi bahabwa ubufasha n’abarimo abayobozi bakuru ba girisikare, barimo Colonel Ignace Sibomana, Chief J2 (ushinzwe ubutasi mu ngabo) mu Burundi.

Mu buhamya bwakomeje gutangwa n’abafatiwe muri iyo mitwe, ni uko Uganda yakomeje kuba nk’icyicaro cyinjirizwamo abashaka kujya muri iyo mitwe igamije gutera u Rwanda, mu gihe u Burundi bwabaye irembo ribageza mu mashyamba ya Congo, n’ahantu ho kunogereza imigambi cyangwa kwinyagamburira igihe mu mashyamba byanze, icyo bite “withdraw route” mu Cyongereza.

 3,110 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *