BURERA: Umuti urambye ku nyamaswa zisohoka muri pariki y’ibirunga zikonera abahinzi bo mu mirenge y’amakoro “Rugarama; Gahunga na Cyanika”.

Hari hashize igihe kirekire iki kibazo kivugwa, ni kimwe mu bibazo byakundaga kubazwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika aho yabaga yasuye abaturage mu turere dufashe kuri pariki y’ibirunga; Havuzwe kandi ikibazo cy’inyongera musaruro “imbuto y’indobanure n’ifumbire mvaruganda”, maze ikinyamakuru gasabo.net cyifuza kumenya uko ibyo bibazo bihagaze kinyarukira mu karere ka BURERA mu mirenge y’agace k’amakoro “Rugarama; Gahunga na Cyanika” ahavugwaga ikibazo cy’ibura ry’ifumbire mvaruganda kiganira na bamwe mu bahinzi ndetse n’abayobozi baho bagitangarizako ikibazo cy’inyamaswa zasohokaga muri pariki y’ibirunga zikona imyaka y’abahinzi cyakemutse ariko ko hakirimo utubazo ndetse ko n’ifumbire bayibonye.

Twashatse kumenya umuti wafashwe ku nyamaswa zibonera imyaka ziturutse muri pariki y’ibirunga mu buryo bw’isesengura ryimbitse twegera abahinzi banini; Abayobozi b’amakoperative y’abahinzi ndetse n’abahagarariye iterambere m’ubuhinzi bitwa ba “agronomes” badusobanurira ko habonetse ikigega “Special Guarantee Fund”, cyishura ibyononwe.

Ariko hari umwe mu bahinzi wadutangarijeko hari uburyo n’abaturage bishyize hamwe bakora uburinzi ko kandi we bitashoboka ko yirirwa mu kazi ko gutabaza Leta ngo nize ipime ubuso bwaho inyamaswa zonwe kuko asanga igihe byamutwara cyaruta ibyo yatanga arindisha imyaka ye cyane ko ahinga ahantu hanini hategeranye, bityo ko ahitamo we nabo begeranye bagashiraho abazamu bo gukumira izo nyamaswa ngo zitagera mu myaka yabo nubwo hari igihe zibaca murihumye zikarenga zikabonera.

IHURIZO K’UMUTI URAMBYE

Twageze m’Umurenge wa Rugarama twasanze hari abaturage bishize hamwe bakora koperative ikumira inyamaswa ubu yatangiye kwimenyekanisha mu buyobozi ngo ihabwe ibyangombwa bibemerera gukora ifite ubuzima gatozi kugirango nabo bajye bahabwa ku nkunga y’inyunganizi ihabwa andi makoperative yo mu mirenge ikoze kuri pariki y’ibirunga, iyo nkunga mu rurimi rw’amahanga ni “Revenue Sharing” itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere “RDB” .

Ariko iby’iy’inkunga nabyo twasanze bitavugwaho rumwe kuko uburyo itangwa n’imicungirwe yayo hari umuturage wo mu murenge wa GAHUNGA utarashatse ko dutangaza amazina ye watubwiyeko mukuyahabwa hakurwamo icya cumi cy’umuyobozi w’umurenge() akagabana na perezida wa koperative yaduhaye n’ingero atwereka n’ibikorwa bakingwa mu maso bidafite ireme. Umuturage ati “twubakiwe isoko none rishaje tutariremye” ni isoko ryubatse mu murenge wa Gahunga; Akagari ka Nyangwe muri centre ya KANYIRAREBE risanwe inshuro ebyiri hakoreshwa inkunga “Revenue sharing” dore ko ryatangiye kubakwa 2017_ 2018, maze 2020 rirasanwa kandi ritarigeze rirema n’ubu ritangiye kwisenya ritarakorerwamo.

Ikinyamakuru gasabo.net gisoza inkuru gishingiye kandi ku buhamya bw’ibyo cyatangarijwe n’abantu batandukanye “abahinzi; Abo mu makoperative ndetse na bamwe mu bayobozi” gishingiye kandi ku busesenguzi cyakoze kiratanga inama zikurikira:
1. Ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze bugomba gushigikira kiriya gitekerezo cy’abahinzi batangiye kwishakamo igisubizo cyo gukumira inyamaswa ziza kubonera imyaka;
2. Inzego zibishinzwe zigomba kugenzura uko inkunga y’amafaranga akomoka kuri pariki y’ibirunga “Revenue sharing” yakoreshejwe mu myaka yashize, maze basanga yarakoreshejwe nabi ababigizemo uruhare bakabibazwa;
3. Ikigega gifasha abahinzi kuriha ibyangijwe n’inyamaswa cyakwegera bariya bahinzi batangiye kwishira hamwe maze kikabafasha kandi kikabatera inkunga kuko nabo bagabanya agaciro k’indishyi zakagombye gutangwa, ni umuti wafasha mu gukemura ikibazo igihe batarazitira mu buryo burambye pariki y’ibirunga.
Tuboneyeho umwanya wo gushyimira inzego zifasha abahinzi kwiteza imbere n’abaturage bakomeje kwishakamo ibisubizo ariko twibutsa nanone abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka BURERA gukomeza gukurikirana ibibazo abaturage b’abahinzi bahura nabyo byo kubura imbuto n’ifumbire ngo bahingire igihe kandi k’ubufatanye n’izindi nzego hagakorwa ubuvugizi, maze ikibazo cya ziriya nyamaswa kigashakirwa umuti urambye harimo kuzitiza ibikoresho bikomeye. Twese dukore twubake u Rwanda twifuza twirinda Covid_19.

                                                             Iyi nkuru yateguwe na MANIRAGUHA Ladislas
                                                   Umunyamakuru wa journal Gasabo  mu Ntara y’Amajyaruguru

 9,777 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *