Musanze : Bamwe mu baturage barashyira mu majwi ubuyobozi kubangiriza ubutaka bashakamo indonke

Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze, cyemejwe mu mpera z’umwaka ushyize! Kimwe mu bigaragara kuri iyo master plan nshya, ni iyagurwa ry’ahagenewe guturwa muri aka karere, bijyanye n’iyagurwa ry’umujyi wa Musanze! Kuri ubu rero, ubutaka bunini bwari busanzwe bukorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi buboneka mu mirenge ya Cyuve, Musanze ndetse na Kimonyi, bwagizwe ubwo guturaho; ibi bikazagira ingaruka zikomeye ku musaruro w’ubuhinzi wabonekaga muri utu duce tugizwe n’ubutaka bwiza bw’amakoro y’ibirunga!

Ikibabaje kurushaho, ni uko ku mpamvu zitumvikana, Ubuyobozi bw’Akarere bwahisemo kwihutisha ibyo gukata ibibanza mu duce twavuzwe haruguru kandi nyamara nta kigaragaza ko ibyo bibanza bikenewe aka kanya, dore ko master plan yo ibyo iba iteganya biba bishobora kuzakorwa no mu myaka 50.

Ubutaka bugera kuri hegitari 1000 bwakorerwagaho ubuhinzi buzutuzwaho abaturage

Nk’uko bigaragara kuri master plan shya y’Akarere ka Musanze, ubutaka butari buto bwiza bwari busanzwe bukorerwaho ubuhinzi, bwagizwe igice cyo guturwamo. Ubwo butaka bukaba ari ubutaka bwiza bwahigwagaho ibihingwa binyuranye harimo ibirayi, ibishyimbo ibigori n’ibindi bihingwa byinshi bisanzwe byera neza ku butaka bw’amakoro y’ibirunga. Nko mu murenge wa Kimonyi, twavuga ubutaka bwose bwabarizwaga mu mudugudu wa Musezero na Nyamugari mu kagari ka Kivumu, ndetse n’ubwo mu mudugudu wa Rurembo akagari ka Birira.

Mu murenge wa Musanze, ni ubutaka bwose bwo mu mudugudu wa Gakoro na Buhunge yo mu kagari ka Rwambogo, n’ubutaka bwo mu midugudu Gaturo, Kageyo, Kiroba na Rugeyo byo mu kagari ka Cyabagarura! Mu murenge wa Cyuve, ni ubutaka bwiza bwo mu midugudu ya Kabeza, Migeshi na Bukinanyana byo mu kagari ka Rwebeya! Ubwo butaka bwose tuvuze bwakorerwaga ibikorwa by’ubuhinzi burenga hegitari 1000 kandi bwari btunze abarenga ibihumbi 20!

Amasezerano akarere gateganya kugirana na Rwiyemezamirimo uzakata ibibanza, ashobora kuzagashora mu manza

Amakuru dukesha abaturage bari basanzwe bahinga iyo mirima, yemeza ko nyuma gato igishushyanyo kimaze kwemezwa, Ubuyobozi bw’Akarere bwabakoresheje inama , bubabwira, ko imirima yabo igomba gukatwamo byihuse ibibanza, akarere kakazabafasha kubona ababagurira ibyo bibanza! Abaturage babwiwe kandi ko , kubera ko Akarere ka Musanze nta bushobozi gafite ko gutanga ingurane ahazakatwa ibibanza, Bizaba ngombwa ko abaturage bo ubwabo baziyumvikanira na Rwiyemezamirimo uzatsindira gutunganya ibyo bibanza, ku kiguzi nyine cyo kubitunganya ,n’ukuntu Rwiyemezamirimo azishyurwa!

Bamwe mu bafite imirima muri kariya gace, batubwiye ko imiterere y’ayo masezerano nayo ashobora kuzakurura ibibazo byazashora akarere mu manza z’,urudaca! Koko rero muri aya masezerano, umuturage uzakatirwa ikibanza, aziyemeza kuzajya yishyura ibihumbi maganabiri ( 200.000 frw) igihe cyose azaba yagurishije ikibanza cye! Hanyuma abafite ibibanza byose bakazaba barangije kugurisha mu myaka 5, abatazaba bakarangije kugurisha, bakazishakamo ubundi bushobozi ku giti cyabo!

Aya masezerano akaba ashobora nyine kuzakurura ibibazo, dore ko ba nyirubwite batazasinya, ahubwo bakazahagararirwa n’akarere, bivuze ko isaha n’isaha, umuturage ashobora kuyahakana! Abaturage ibi bireba akaba ari abo mu mirenge ya Kimonyi na Musanze bo mu midugudu twavuze haruguru! Abaturage bakomeje kugira amakenga kuri aya masezerano atenganywa gusinywa kuko batumva impamvu ki akarere kihutishije ibyo gukata ibyo bibanza ahantu hari hasanzwe hafatiye runini abaturiye turiye duce ndetse n’igihugu cyose kandi bigaragara ko nta bantu bahari bahita batura muri ibyo bibanza byose!

Ni impamvu ki Akarere kihutiye gushyira mu bikorwa ibikubiye mu gishushanyo mu mwaka umwe, kandi igishushanyo cyaragenewe gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka 50! Kuba kandi abaturage aribo bagomba kwishyura imirimo y’itunganya ry’ibyo bibanza nabyo ntibyumvikana kuko itegeko siko ribiteganya!

Si ugutunganya umujyi ahubwo ni ukonona ubutaka bwashoboraga by gukomeza gukorerwaho ubuhinzi

Ikibazo cy’ubutaka busanzwe bukorerwaho ubuhinzi bugenda buturwaho mu kajagari, gikomereye igihugu cyacu gisanzwe cyifitiye ikibazo gikomeye cy’ubwiyongere bukabije bw’abaturage butajyanye n’iyiyongera ry’umusaruro! Kuba master plan y’akarere ka Musanze yarafashe ubutaka bwiza bungana kuriya igategeka ko buturwaho ni ikibazo ubwacyo kitoroshye; Kuba noneho Akarere gafashe umwanzuro wo guhita hakatwa ibibanza vuba na vuba kandi abagomba kubyubakamo batagaragazwa aka kanya n’ikindi kibazo giteye inkeke!

Gukata buriya butaka mo ibibanza bitarengeje 300m2 buri kimwe, hanyuma ugacamo imihanda ya 8m z’ubugari, bivuze ko imirimo yo gukorera ubuhinzi kuri buriya butaka isa naho izaba itagishobotse ku bibanza bizaba bigitegereje abaguzi, ubutaka buhingwa buzaba bwagabanutse kubera imihanda izacibwamo kandi iyo mihanda ishobora kuzakurura aborozi bazaragiramo amatungo yabo nayo ashobora kuzangiza bikomeye imyaka izaba ihinzwe kuri bwa buso buto buzaba bwasigaye!

Mu gihe bagitegereje ishyirwa mu bikorwa z’iyi gahunda y’akarere, aba baturage ntibabona ayo bacira n’ayo bamira, kuko batabona iyo bazerekeza igihe ubu butaka bwabo buzaba bwamaze gucibwamo udupande biruhije guhinga kandi nta n’abakiriya bishoboka aka kanya bo gutura kuri ibyo bibanza bibarirwa mu bihumbi!

Uwitonze Captone

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *