Ibikorwa bya Manumetal LTD, biteye ubwuzu
Manumetal ltd ni uruganda nyarwanda rukora ibikoresho bitandukanye nk’ ameza, utubati n’intebe byo mu biro (office furniture).Intebe zo mu mashuri (school furniture).Ameza , utubati , intebe n’ibitanda byo mu bitaro(hospital furniture), ndetse n’ibindi bikoresho byo mu ngo z’abifite (home furniture) n’ibindi …
Ni uruganda rufite ibigwi rw’umushoramari , rwiyemezamirimo Robert Bayigamba wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo.
Bwana Bayigamba Robert ati:”Ntibikiri ikibazo , ko abantu bakomeza gukora urugendo runini bava muri Rwanda bajya hanze gushaka ,utubati, inzugi, ibikoresho byo mu biro, ibyo mu gikoni, kuko ikibazo MANUMETAL Ltd, yaragikemuye kandi ibikoresho byacu bizwiho gukomera.”
Nkuko bigaragarira buri wese ku mafoto, ibikoresho bya MANUMETAL Ltd, ni byiza cyane bimeze nk’ibyo Iburayi .Kandi ngo iyo utanze komande bibonekera ku gihe.
Umwe mu batunze ibkoresho bya Manumetal LTD ati :”Byaba byiza amafaranga yoherezwa hanze agura ibikoresho bitandukanye byo mu biro agumye mu gihugu kuko ibikoresho by’ibanze turabifite. “
2,146 total views, 1 views today