Amajyaruguru hibutswe abana n’abagore bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25/06/2022 Mu ntara y’amajyaruguru , Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Muhondo habereye igikorwa cyo kwibuka abagore n’abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Ingabo yari ayoboye za RPA zahagaritse Jenoside zikanabohora Abanyarwanda.

Muri iki gikorwa hashyizwe indabo ku rwibutso rwa Muhondo ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi bazize Jenoside ,humviswe  kandi ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, habaye kandi igikorwa cyo kuremera abarokotse Jenoside  aho bahawe inka 2 zibafasha gukomeza mw’iterambere

 

iki gikorwa kitabiriwe n’ inzego z’Umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Intara, Akarere n’Umurenge bayobowe na Chairperson akaba na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mme Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w’Urugaga ra’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu Mme Akimpaye Christine, Hon Senateur HABINEZA Faustin, UWIMANA Consolée, Hon Dép HABIYAREMYE Jean Pierre Celestin, Hon MUREBWAYIRE Christine.

Hari kandi:
Komite y’Urugaga rw’Abagore n’Urubyiruko zishamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru iyobowe na Mme MUJAWAYEZU Leonie na Mr Robert Byiringiro.

Ku rwego rw’Akarere hari Chairman w’Akarere ka Gakenke Bwana Jean Marie Nizeyimana na Vice Mayor ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mme Thérèse UWAMAHORO, CIP N. Kajyojyi (Rushashi Police Commandat) n’abagize Komite z’ingaga zombi; Visi Perezida wa Ibuka/Gakenke Mugabarigira Emmanuel. Ku rwego rw’Umurenge hari ES w’Umurenge GASASA Evergiste, inzego z’Umuryango, Intore z’Umuryango n’abaturage ku rwego rw’Umurenge .

 

THEONESTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *