Mu kwibuka Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yaremeye abarokotse jenoside yakorewe abatutsi

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite icyo bivuze gikomeye muri Croix-Rouge y’u Rwanda. Jenoside yayogoje igihugu igihugu ntiyaretse no kugera muri Croix-Rouge y’u Rwanda. Ubu turibuka abari abakozi ba Croix-Rouge y’u Rwanda, abakorerabushake, abana barererwaga mu kigo cya Croix-Rouge y’Ububirigi, abaturanyi b’iki kigo baribagihungiyemo bacyizeyemo umutekano nyamara barawubura inyangabirama zibambura ubuzima bwabo.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu kigo nk’iki bifite icyo bivuze gikomeye, cyane cyane ko Croix-Rouge nk’umuryango utabara imbabare ufite amahame meza n’indangagaciro isi yose yemera.

Ni byiza ko amahame meza ya Croix-Rouge n’indangagaciro zayo  byimakazwa bikubahwa bikanubahirizwa. Iyo tuvuze “Kugira Ubumuntu” byakagombye kuba indangagaciro za buri wese, atari abanyamuryango ba Croix-Rouge gusa, ahubwo abantu bose.

Twibuke twiyubaka”, iyo niyo ntego. Ni byiza ko Croix-Rouge y’u Rwanda mu bikorwa byayo ishyira imbere gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagaragaye nk’abababaye ku rusha abandi, ikaba yarabubakiye amazu inabaha ibikoresho by’ibanze. Aha twatanga ingero za hafi tuvuga imiryango 8 mu murenge wa Ndera, imiryango 10 mu murenge wa Bumbogo, imiryango 12 yo mu murenge wa Nduba, hari kandi n’indi miryango yo mu murenge wa Kacyiru yasaniwe amazu indi igezwaho amazi meza ari nako ihabwa ubufasha bwo kwiteza imbere; aho hose hakaba ari mu karere ka Gasabo. Twishimira kandi ko ibikorwa byo gufasha abacitse ku icumu biboneka n’ahandi mu gihugu. Twishimira kandi ko muri gahunda ya Croix-Rouge y’u Rwanda yo gufasha abababaye kurusha abandi izirikana buri gihe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhango wo kwibuka jenoside  yakorewe Abatutsi   muri Croix Rouge Rwanda wabereye ku cyicaro gikuru cyayo ku  Kacyiru, tariki ya 28 Mata 2023.

Croix-Rouge yo mu Rwanda (RCR) yatanze inkunga igizwe n’ibikoresho bitandukanye biherekejwe n’amafaranga 140.000 y’u Rwanda kuri buri miryango 34 y’abacitse ku icumu rya jenoside y’abatutsi batuye mu mudugudu wa Uruyange, akagari ka Gatunga mu murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo.

Igiciro cyose cyiyi nkunga gihwanye na miliyoni zirenga 8.8 zamafaranga yu Rwanda. Perezida wa Croix-Rouge yo mu Rwanda (RCR), Françoise Mukandekezi, yasobanuye ko iyi mfashanyo yatanzwe mu rwego rw’ibikorwa bategura buri gihe mu minsi 100 yo kwibuka jenoside y’Abatutsi yo mu 1994.

Croix Rouge Rwanda nk’ufasha wa leta yakoze umushinga wo gufasha abana b’imfubyi ubarihira amashuri ari nako wabashakiraga aho kuba; benshi ubu bakaba barashoboye kwiteza imbere bariyubatse. Kuri uyu munsi abantu bosebarahamagarirwa kugira Ubumuntu banasabwa kwamaganira kure ingengabitekerezo iyo ariyo yose yahembera Jenoside. Dukeneye Igihugu cyiyubaka kizira amacakubiri. Dukomeze kwibuka twiyubaka.

 

 2,506 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *