Rubavu:Isoko RICO LTD,rikomeje kuba agatereranzamba ubuyobozi burebera

Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Rubavu babwiye ikinyamakuru Gasabo ko bamaze igihe bari mu gihirahiro no mu gihombo kubera kubura isoko rijyanye n’igihe nk’abandi bakoreramo ibikorwa by’ubucuruzi.

Umwe ati:“Isoko Rubavu Investment Company (RICO ltd) ryanze kuzura kubera inyubako mbi.Bivugwa ko uwahoze ari Mayor w’Akarere ka Rubavu Bwana Habyarimana Girbert ariwe wazambije umushinga w’inyubako ry’isoko rya kijyambere rya Rubavu .”
Ibi bivuzwe mu gihe  muri iyi minsi havuzwe  inkubiri mu nyubako zadindiye ndetse nizubatswe zitujuje ubuziranenge bikaba birimo kubazwa abayobozi baba abakiyobora n’abatakiri mu buyobozi.

Dore ibyo abaturage ba Rubavu bavuga kuriyo nkubiri.

Abo twaganiriye batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara ku bwumutekano wabo baragira bati:”Turashimira perezida wa Repuburika y’URwanda nyakubahwa Paul Kagame kubwo gucyaha no gukurikirana abakoresha inshingano zabo nabi cyane cyane muri iyi minsi barareba abayobozi bahagarikiye ibikorwa by’inyubako zitujuje ubuziranenge bagasaba ko yabafasha gukurikirana uwariwe wese wagize uruhare mwidindira ry’isoko rya Rubavu ryatangiye kubakwa muri 2010 .”

Bivugwa ko imyaka 13  yihiritse  isoko RICO LTD ryarabaye indiri y’abazukuru ba satani ndetse n’indaya ziba zivuye kunywera mu tubari turi mhafi y’ahahoze hitwa kwa Rujende hubakwa n’izindi zivuye iyo muri quartier ya Labamba.Amakuru ava muri bamwe mu bacuruzi ba Rubavu ngo nuko hari engenier woherejwe ngo arebe ubuziranenge bwaryo .Nyuma abakurira inzira ku murima ko ryasenwa burundu bagatangira nundi bushya naho ubundi ngo bidakaozwe  ryazagarika ingongo(kugwira abantu)kuko ryubakishijwe ibikoresho bitujuje ubuziranenge kandi bikaba byarakozwe ubuyobozi burebera bugakinga ikibaba kumpamvu nabo batazi.

Nubwo bavuga ko nt amakuru menshi babifiteho ariko harababa bafite aringaniye kuko harabo twasanganye zimwe mu nyandiko zigaragaza amanyanga yagiye akorwa ku buryo ngo hari abantu barigize bussiness yo  gukuramo ayabo.

Mu bindi bavuga ngo ni uburyo hagiye habaho amasezerano ku bantu batandukanye yo kubaka iryo soko nabyo bakekako byagize uruhare runini mukurushaho kubishyira irudubi.

Bikaba bivugwa ko haba hari  ikibazo gisigaye cyo guhimana hagati y’akarere ka Rubavu na PSF y’akarere ibarizwa mukiswe RICO Ltd yeguriwe iryo soko kugirango ikomeze imirimo igeze kuri 60,09%

Umwe ati:”Numva bamwe mu baduhagarariye bavuga ko ngo Akarere kakaba karanze kubashakira icyangombwa ngo rikomeze inyubako kandi biri mu masezerano bagiranye kakaba katababwira impamvu kanga kwaka icyangombwa.Ariko ngo impamvu nta yindi nuko isoko ryubatswe nabi.”
Abaturage bagasanga abayobozi bakinira mu misoro yabo bakwiye kubibazwa.bakaba banagaya cyane uwari mayor muri iyo myaka yose Bwana Habyarimana Girbert utaritaye ku nyungu Rusange zabo kugeza na nubu ingaruka zikaba zikomeje kwigaragaza kubera iryo soko.

Tashatse kuvugana  na Habyarimana Girbert ntibyadushobokera, incuro nyinshi twamuhamagaye ntiyigeze afata telefoni ndetse tumwandikiye kuri wat’up ntacyo yigeze avuga .Ariko ubundi twajyaga tuvugana sinzi impamvu niba atarwaye nta kibazo


             Habyarimana Girbert wahoze ari meya wa Rubavu (  Photo:net)

     Kambogo Ildephonse , meya wa Rubavu (Photo:net)

Hagiye hakorwa inama nyinshi ngo hasuzumwe uko isoko ryakosorwa rikubakwa ariko ibintu birushaho kuba agatereranzamba nkuko mubyisomera hasi.

Ikindi ngo zimwe mu nzego z’ibanze zo mu Karere ka Rubavu ngo ntizishyira hamwe ku bijyanye n’iterambere ry’Akarere,ahubwo ngo hari bamwe bahisemo gushaka abantu bazajya bavuga neza ibikorwa bya Rubavu ku maradio mu rwego rwo gusisibiranya zimwe muri gahunda za leta ziba zitashyizwe mu bikorwa.

Ikinyamakuru Gasabo.net kikaba kizabagezaho ibikubiye munyandiko y’amapage 7 yerekana ibirebana ni’ryo soko kuva ryatangira muri 2010 kugeza muri 2023.

INYANDIKO MVUGO Y’INAMA YA KOMISIYO IDASANZWE YO GUSESENGURA IBIBAZO BIRI MU MUSHINGA WO KUBAKA ISOKO RYA GISENYI.

 

Inama yatumijwe na BUHENDWA MIRADJI, umuyobozi wa komisiyo idasanzwe , yitabirwa na

  • KAMBOGO Ildephonse , umuyobozi w’Akarere
  • NZABONIMPA Deogratias , Umuyobozi w’Ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu
  • NIZEYIMANA PATRICK : Umujyanama
  • RUHAMYAMBUGA Olivier , Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere
  • NIYIBIZI NTABYERA Hubert, Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange.

Inama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (WEBEX), kuwa gatatu tariki ya 28/12/2022 saa moya z’umugoroba.

Nyuma yo gusobanura impamvu iyi komisiyo yashyizweho, yasabye umuyobozi w’Akarere, kugeza kubari bitabiriye inama, aho ibikorwa bihagaze ndetse n’impamvu zihari zituma imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi  itihuta.

Umuyobozi w’Akarere, yasobanuye ko icyadindije kubaka ari soko ari ubusabe bw’abanyamuryango ba RICO ltd  nyuma yuko bakoresheje inyingo yari igamije kureba uburyo inyubako ikomeye, byaje kugaragaza ko hari ibitarakozwe mugushyira mu bikorwa inyigo ya mbere, bityo bagaragaza ko kugira ngo bikosorwe bisaba ko hakorwa ibikorwa byatwara Frw 275,159,363,000Fr, bityo bagasaba ko akarere ariko kayatanga. Agaragaza kandi ko nta banyamuryango bose bari muri RICO ltd bamwe bataratanga Frw y’imigabane yose biyemeje k’uburyo hari “facture” ya rwiyemezamirimo itarishyurwa,

Nyuma yo kuragariza  Akarere Frw asabwa kugira ngo inyubako yongererwe ubukomere, hakozwe inama , abanyamuryango ba RICO ltd ,  basobanurirwa ko Akarere kayatanga ariko akiyongera ku migabane  Akarere gafite mu mushinga, ariko bo bakifuza ko yatangwa n’Akarere ariko ntiyiyongere ku mugabane, cyangwa se hakagabanwa agaciro k’imigabane y’akarere.

Nyuma yo kutumvikana , Abayobozi ba RICO ltd bafashe icyemezo cyo kwandikira inzego nkuru  zitandukanye z’igihugu (MINICOM, MINALOC, INTARA….) kugira ngo bakemurirwe ikibazo.

Ubwo Ministiri w’ubucuruzi n’Inganda , akaba n’Imboni y’Akarere kacu yasuraga Akarere, ndetse mu mishanga myinshi yasuye agasura n’umushinga wo kubaka isoko, yemeye ko agiye gushyiraho itsinda riwuriweho n’inzego kugira ngo risesengure neza iki kibazo , rizatange n’inzira ibibazo byakemukamo.

Raporo ya nyuma y’iryo nsinda yahawe akarere kuwa 26/12/2022, harimo inama z’ibyakorwa n’impande zombi zose zihuriye k’umushinga  kugira ngo  ukomeze wihutishwe (raporo yashikirijwe abagize iyi komisiyo idasanzwe), zimwe muri zo nama akaba ari :

  • Kwihutisha ibyasabwe na RHA, kugira ngo uruhushya rwo kubaka ruboneke,
  • Kugaragaza ko abanyamuryango bose ba RICO ltd bamaze gutanga imigabane yabo yose kugira ngo hatazabaho ku ndindira kw’imirimo
  • Ku FRW275,159,363 yasabwe na RICO, batanze inama ko bizemezwa n’impande zose birebwa n’uruhande rugomba kuyatanga,

Umuyobozi w’Akarere kandi yasobanuriye abari mu nama ko kuwa 26/12/2022 ari kumwe na DM bitabiriye inama yahuje Abanyamuryango ba RICO ltd, na Rwiyemezamirimo., imwe mu myanzuro yavuye muri iyi nama nuko Abanyamuryango biyemeje  gukusanya Frw 216,000,000 arahita yishyurwa Rwiyemezamirimo  nawe yiyemeza kwishakamo ubushobozi no gukomeza imirimo ndetse akarangiza Phase I  nibura mu gihe cya mezi 03, uhereye igihe icyangombwa cyo kubaka nkuko byasabwe na RHA kibonetse, kuko ubwishyu buzaba bugeze kuri 60% y’akaciro k’amasezerano. Andi asigaye akazayishyurwa imirimo irangiye. (kopi y’Imyanzuro y’iyi nama yahawe iyi komisiyo)

Umuyobozi w’Akarere yunganiwe na DM usanzwe ahagarariye Akarere muri uyu mushinga mu kugaragaza aho umushinga ugeze n’imbogamizi zirimo.

 

Nyuma yo kugurana ibitekerezo abagize iyi komisiyo batanze inama zikurikira:

  • Gusaba ubuyobozi bwa RICO Ltd kwihutisha gusaba “Construction Permit” muri RHA.
  • Ubuyobozi bw’Akarere gufasha RICO Ltd kubona iyi “Construction Permit”
  • Kuvugurura inyingo y’ubukomere bw’inyubako yujuje ibipimo bisabwa kuko iyakozwe mbere yakoresheje ibipimo byakera.
  • Akarere kwihutisha kuvugurura amasezerano y’ubufatanye muri uyu mushinga
  • Akarere kwihutisha gushaka amakuru yo kubona “Share certificate”
  • Gusaba ubuyobozi bwa RICO ltd kwihutisha gukora “business plan” bitarenze ukwezi kwa mbere/2023
  • Kumenyesha abandi banyamuryango bahuriye muri PSF bari muri RICO ltd ko icyifuzo cya Karere ari uko phase II izakorwa akarere karavuye mu mushinga, ugasigarana abandi ba nyamuryango bahuriye n’akarere k’umushinga (Abanyamuryango bari muri RICO ltd, bagura imigabane y’Akarere cyangwa akarere kakayigurisha abandi )
  • Igihe Akarere kakiri mu mushinga , ko nta nyandiko Akarere kagomba kwemeza ko Rwiyemezamirimo urimo kubaka isoko ubu ari we uhawe no kubaka Phase II)
  • Abari mu nama bamaze kumva ubusabe bwa DM, bemeje ko yashakirwa abandi bantu 02 bamwunganira mu guhagararira Akarere muri uyu mushinga.

Inama yasojwe saa mbili z’ijoro , Umuyobozi w’inama asaba Ubuyobozi bw’Akarere ko bwakwihutisha ibikorwa bibareba, ariko bagasaba na RICO ltd kwishutisha ibyo basabwa avuga ko iyi myanzuro izashyikirizwa Perezida w’inama Njyanama.

Umwanditsi                                                Umuyobozi w’Inama

NIYIBIZI NTABYERA Hubert                          BUHENDWA MIRADJI

 

 1,963 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *