Ikigo REMA cyongeye kwibutsa Abanyarwanda kwirinda gukoresha amashashi ya pulasitiki kuko yangiza ibidukikije

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyongeye kwibutsa kudakaoresha amashashi ya pulasitiki.Ni ubutumwa buvuga ngo:”Amasashe na pulastiki zikoreshwa rimwe zikajugunywa zihumanya abantu,urusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije.Hitamo neza.Koresha ibikoresho bitangiza ibidukikije.”

Muri rusange  ikigo Rema kivuga ko hashyizweho itegeko ryo gukumira pulasitike n’amashashi mu Rwanda kuko byangiza ubutaka bigateza n’ibibazo birimo imyuzure n’ibindi.

REMA ivuga ko Isi yugarijwe n’ikibazo cy’ingutu cy’ibikoresho bikoze muri pulasitike kuko bituma amazi adatemba uko bikwiye, bikabangamira amazi y’inyanja ndetse bikica ibinyabuzima byo mu mazi.

Ubushakashatsi bugaragaza ko ubutaka burimo amashashi, hashobora gushira imyaka itatu nta mazi arabwinjiramo.

Mu Rwanda ibikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe nk’amashashi byagiye bigira ingaruka mu guteza imyuzure no gutuma umusaruro w’ubuhinzi uba muke bitewe n’uko ayo mashashi abuza amazi kwinjira mu butaka. Ibyo bikoresho bya pulasitike kandi byagiye bihumanya ikirere igihe byabaga bitwitswe.

Mu 2008 mu Rwanda hatowe itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi akoze muri pulasitike mu gihugu. Kubera ko andi moko ya pulasitike (atari amashashi akozwe muri pulasitike) nayo abangamira ibidukikije, byabaye ngombwa ko itegeko ryagurwa kugira ngo rirengere n’ayo moko yandi ya pulasitike.

Niyo mpamvu hatowe itegeko nimero 17/2019 ryo ku wa 10 Kanama 2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi n’ibikoresho bikoze muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe.

REMA isobanura ko iryo tegeko rigamije kubuza ikoreshwa ritari ngombwa n’ijugunywa ry’ibikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa inshuro imwe kuko byari bimaze kuba umutwaro ku bidukikije.

By’umwihariko ibikoresho bikoreshwa mu buvuzi, ubuhinzi n’amashyamba, itwarwa ry’imyanda n’isukura, ubwubatsi, ibikoresho by’inganda n’ibikorwa by’amacapiro ni byo byemerewe gusaba urushushya rwo gukoresha amasashi cyangwa pulasitike zikoreshwa inshuro imwe.

Uwitonze Captone

 667 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *