Umukecuru Mukangwije Therese afatanyije na gitifu w’Akagali ka Gihuta bakomeje gukorera urugomo Saidat

Ayo ni amwe mu magambo atangazwa na bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ntende ya 2, Akagari Gihuta,  Umurenge wa Rugarama , Akarere ka Gatsibo ko ngo wagirango nta buyobozi buhaba cyangwa ko bwaba  bwaramunzwe na ruswa.

Nkuko bitangazwa n’abaturanyi ba Mukangwije ngo  Mumararungu Saidat  na Ryamukuru Alpha ni ababyara ,Saidat yabyawe na  Kabasinga Angelique naho Alpha avuka kwa nyakwigendera Rutayisire James bose akaba ari abana ba Mukangwije ari naho Alpha yarerewe kuko ababyeyi be bitabye Imana akiri muto.

Ngo abo babana baje gukina ububyara bibaviramo kwibaruka umwana ariyo ntandaro y’ibibazo byugarije umuryango wa Mukangwije Theresa.

Ngo umwana akivuka byabaye ngombwa ko Alpha Ryamukuru nka se w’umwana ajya ku mwandikisha mu irangamimirere.Ngo agezeyo yahuye n’uruva gusenya afungwa azira ko yateye inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Kugirango  boroshye ikibazo  byabaye ngombwa ko umuryango uterana ngo usuzumire hamwe uko ikibazo cyakemuka mu mucyo, ngo hafatwa umwanzuro ko Mumararungu ahabwa impozamarira y’ubutaka agashinjura Ryamukuru ko atamuhohoteye, agafungurwa, kandi ngo barakozwe.Maze  Mumararungu yegukan  isambu atyo ndetse bayimwandikaho  ahabwa UPI…

Ngo ikibazo cy’umwana kimaze gukemuka havutse ikibazo cy’isambu ko Mumararungu ahawe hanini ko yari guhabwa igice, bagiye gushaka igisubizo cy’isambu basanga bidashboka kuko nta buryo bwari busigaye bwo gukata iyo sambu mu gihe bitakozwe mbere nibwo bitabaje inzego z’ibanze ,maze rubura gica.

Mumararungu avuga ko yahatiwe guhabwa isambu ndetse akaba ayifitiye ibyangombwa byemewe n’amatgeko ariko akabangamirwa na Mukangwije uza kumwangiriza atemamo bitoki .

Ati:”‘Sinumva uburyo nyogokuru aza kunsahura atema ibitoki kandi ntaho ahuriye n’isambu kandi  ubuyobozi bukamukingira ikibaba.Nkubu yavuzeko imvura nigwa azashyiramo abantu bagahingamo ibishyimbo.Naza sinzi icyo nzakora cyane ko Gitifu w’Akagali  ka Gihuta amushyigikiye.”

Ryamukuru Alpha yabwiye itangazamakuru ko we, nta kibazo afitanye na Mumararungu , ibibazo yaba abifitanye na nyirakuru Mukangwije .

Ati:”‘Njye nta kibazo mfitanye na Mumararungu , ibyo bibazo by’isambu ntaho mpuriye nabyo .”

Tuganira na Gitifu wa Gihuta ku kibazo cy’isambu yahawe Mumararungu , yemeye ko, koko mu buryo bw’amategeko isambu yanditse kuri Mumararungu Saidat , ariko ko ngo yazayikoresha  Mukangwije atakiriho nkuko byavuzwe mu muryango.

Ati:”Nibyo koko  Mukangwije afitanye ikibazo n’umwuzukuru we, Mumararungu , twagerageje kubunga biranga dushingiye ko byavugwaga ko  Mumararungu yazakoresha isambu mu gihe nyirakuru yaba atakiriho.Ariko koko mu buryo bwamategeko isambu ni iya Mumararungu Saidat.”

Andi makuru tuzajya tuyabagezaho ubutaha  mu gihe  Mukangwije agitsimbaraye ku butaka butari ubwe , kuko  hari andi makuru avuga ko muguhindura ibyangombwa by’ubutaka , icyangombwa cyari cyanditse kuri Ryamukuru Alpha harimo ubutaka yaguze na  Mukandayisaba ,aribwo mukecuru asaba.

 2,760 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *