Hashakishwe uburyo imwe mu mirimo iciriritse yakorwa .

Ayo ni amwe mu magambo avugwa na bamwe mu baturage batunzwe  no gupagasa bitewe  n’icyorezo cya COVID-19,cyugarije isi , kikaba kitagira umuti n’urukingo nka cya cyago  abakene batwerera abakire SIDA. Zimwe  mu ngamba  zagifatiwe ni  Guma mu rugo  no gukaraba intoki biherekejwe no kudakorana mu ntoki.

Iki gisimba cya COVID-19, nkuko abana bato bakita  kiri kwararika imbagabikavugwa ko nyuma y’imfu nyinshi cyateje  kirasiga ubukungu ku isi bujegajega kuko imirimo yose yahagaze.

Nubwo mu Rwanda leta yakoze ibishoboka byose ngo ifashe bamwe mu baturage badafite amikoro, byerekanye ko mu Rwanda umubare w’abakennye uri hejuru cyane.Ibyo byagiye bigaragarira kuri site zitangirwaho ibiryo, aho bamwe mu bayobozi bagiye baterana amagambo n’abaturage ku ngano y,ibiribwa babaga babahaye.

Mu rwego rwo kwirinda ubukene no gukumira icyorezo cya COVID-19 , hari abavuze ko leta yahindura ingamba hagamije kwinjiza umusaruro bitari gutegera leta amaboko.

Umwe mu baturage witwa John  ati:”U Rwanda rwagiye ruba indashyikirwa mu rwego mpuzamahanga guhangana n’ibihe bibi ndetse no kubungabunga umutekano za Darfur na Haiti akaba ari cyo gihugu muri ibi bihugu by’ibiyaga bigari ,cyafashe iya mbere mu gukumira icyorezo cya COVID-19.Turifuza ko leta yafata iya mbere mu gusuzuma uburyo hasubukurwa imwe mu mirimo iciriritse abantu bakabasha kwikora ku munwa .Byatuma  n’ibindi bihugu btwigireho nkuko Kigali yubakwa ubutitsa nka Singapore.”

Kwirinda COVID-19 dukora ni byiza , leta niyicare yige uko byakorwa mu mucyo ,  abantu batiriwe bateye  iperu ku Tugali no ku midugudu ngo barashaka ubufasha .Ikindi hari bamwe mu bacuruzi batandukanye bavuga ko leta , Rwanda Revenue Authotity yashyiramo imiyaga nibura ntiyishyuze imisoro y’ukwezi kwa Werurwe.

Mama Vanessa, ucuruza imyaka  mu isoko rya Kimisagara ati:”Nubwo twirwa hano mu isoko , abari mu ngo bazi ko twatengamaye tuyora amafaranga , reka da twirwamo bukira bugacya kuko abatuguriraga hafi ya bose baraparitse kandi kwishyuzwa imisoro. Mbere restaurants zigikora twaracuruzaga, uvuye ku murimo runaka yaba avuye ku kazi agaca hano agahaha .Ikindi nta baguzi tukibona kuko bahahiye rimwe ntibagaruka.”

Uwitwa Celestin  acuruza mu mujyi ati:”Nibyo icyemezo leta yafashe cyo kwirinda icyorezo cya COVID-19 tuguma mu ngo ni cyiza pe, kuko nukurinda amagara yacu ahubwo  ikibazo kiduhangayikishije nuko leta yasuzuma uburyo twasonerwa imisoro cyangwa inyungu za banki.Rwanda Revenues , yongereyeho ukwezi ngo tube twasoze, none tuzakurahe imisoro tudakora?Banki nazo ziri kubara inyungu  leta nisuzume uburyo zaba zihagaritse inyungu.”

Nubwo buri wese amenya ingorane ze ,  nyuma ya byose tubitura Nyagasani.Nubwo urwaye  COVID-19 ababaye kurusha uri muri gereza  ,ariko akamuga karuta agaturo.Ni muri urwo rwego kuguma mu rugo biruta kujya mu kato.Umunyarwanda yaciye umugani ati, amaherezo y,inzira ni mu nzu naho umuhanzi ati umukene araganya umukire akabogoza

Erega hariho n’abavuga ko u Rwanda rugomba kwishakamo igisubizo cya COVID-19 tutiriwe dutegeje abazungu .
None se niba dusabwa bwigira no kwihesha agaciro kuki tutaba nimero ya mbere twishakamo igisubizo cya COVID-19.

N’ubwo  hafashwe ingamba zo kurwanya COVID-19  hari  bamwe mu baturage  barwanyije icyo cyerezo banyuze iyubusamo .Nko mu Ntara y,Amajyepfo hari bacukura koruta mu cyahoze ari Buringa na za Nyabikenke -Kabadaha  mu gihe bamwe mu baturage  babujijwe  gukoza ibirenge mu kabari, bahindu umuvuno .Ngo iyo bavuye mu turimo two mu rugo cyangwa bavuye guhinga ngo bahurira mu ishyamba mu kabande umwe akanyaruka no  ku kabari kuzana ijerekani y,urwagwa ,bakinywera ijoro ryakuba bakikubura bagataha .Kandi ntiwibwire ko baba bari bonyine baba bicaranye na zimwe mu nkeragutabara na ba midugudu kuko ntibakwitesha kuvumba izo bataguze.Mu ntara y’Amajyaruguru  za Burera na  Musanze mu mujyi ,  ho babikoze gisirimu, ngo iyo bavuye ku murimo, bajya mu kabari bakicara umwe umwe hagati basiza metero ubundi bakarya amazi bugacya mwa.

Ngibyo ibya COVID-19 , icyorezo gisize amateka mabi  nk, intambara ya mbere y, isi cyangwa iya 2.Ese ko Dawudi yishe igihanganye Goriyati ni iki kizahangamura COVID-19 koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *