MUSANZE: ICYIHISHE INYUMA Y’UKWIGOMEKA KWA MUSHIMIYIMANA VESTINE KU BUYOBOZI BW’AKARERE CYAMENYEKANYE

Muri iyi minsi inkuru igezweho mu karere ka Musanze, ni iy’umuryango w’umudame witwa
Mushimiyimana Vestine wituje mu manegeka neza neza ku nkengero ya za nzira z’amazi ziva mu birunga
( MUHE), arenze ku mabwiriza y’akarere ka Musanze ajyanye n’imiturire muri kariya gace. Igitangaje ni
uko amakuru yasakaye hose, yabaye nk’agaragaza ko uyu muryango udakwiye kwimurwa ngo kubera ko
nta bundi buryo ufite bwo kwivana mu bibazo ufite dore ko ngo uyu mudame hashize igihe akoze
impanuka yo mu muhanda, ibyamukururiye ubumuga buhoraho ndetse akaba anaherutse kubyara
bigoranye mu bitaro byitiriwe umwami FAYCAL. Ikinyamakuru Gasabo cyageze aho uyu muryango
wituje kinaganaira n’abo bose iki kibazo kireba, gikora iyi nkuru.

YAROKOTSE IMPANUKA , AHABWA UNDISHYI N’UBWISHINGIZI, YIYAHURA MU
MANEGEKA

Amakuru yizewe twahawe n’abazi neza uyu muryango, agaragaza ko koko, mu mwaka wa 2022, uyu mudame
yakoze impanuka y’imodoka mu karere ka Bugesera, maze aza gukomereka bikomeye, ibyatumye amara igihe
kinini mu bitaro. Yaje gusezererwa ariko avamo afite ubumuga bw’amaguru yombi ku buryo agendera ku mbago
2. Byongeye kandi uyu mubyeyi akaba aherutse kubyara abanzwe mu bitaro by’umwami Faycar, ikigaragaza ko
uyu muryango wa Mushimiyimana wakomeje guhura n’ingorane z’ubuzima zinyuranye. Nk’ibisanzwe mu
bijyanye no kwishyura impanuka, uyu mudame yaje guhabwa indishyi ikwiye ijyanye n’ubumuga yasigiwe n’iyo
mpanuka maze amafranga ahawe, umuryango urayikenuza. Bivugwa ko muri uko kuyatera imirwi, umugabo we,
Icyitegetse John, yiguriyemo imodoka yikorera imizigo yo mu bwoko bwa Fuso, , andi bayatangiza uwo
mushinga wo kubaka mu manegeka, asigaye bayabikira kuzayitabaza mu guhangana n’abazabangamira igikorwa
cyabo cyo kubaka ahatemewe.
Tugarutse ku miterere y’aho umuryango wa Mushimiyimana wituje, umunyamakuru wa Gasabo yashoboye
kuhagera maze asanga inzu yubakwa iri neza neza muri metero 20 uvuye kuri cya kigezi kabutindi, kinyuramo
amazi avuye mu birunga: MUHE. Ni mu mu mudugudu wa Runyangwe , Akagari ka Rwambogo, Umurenge wa
MUSANZE. Abantu benshi batuye akarere ka Musanze ntibaribagirwa ukuntu ubukana bw’aya mazi ava mu
birunga, kuko mu itumba rishyize yasenyeye benshi ndetse akanatwara n’ubuzima bw’abaturage. Uretse n’ibyo
kandi, inzu uyu muryango wubatse , iri mu gice cyagenewe amashyamba ndetse muri iki gihe hari ishyamba
ry’inzitane kandi umuturanyi n’uyu muryango uri hafi muri kilometer 1, ku buryo aha hantu ari indiri y’abagizi
ba nabi ndetse n’ibikoko bituye muri aya mashyamba bishobora kubagirira nabi.
Uwitwa Bizimungu utuye mu mudugudu wa Gaturo, akagari ka Cyabagarura yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko
byabatunguye kubona hari umuntu utinyuka kuza gutura bene aha hantu. Yagize ati: “ Iki gikorwa cy’uyu
muryango cyo kuza kwituza aha, twagifashe nk’icy’ubwiyahuzi, kuko iyi Muhe, nubwo buno baguye umuyoboro
wayo, hariya ni mu nzira yamazi, isaha n’isaha, aya mazi, kenshi aza atunguranye, yatwara uyu muryango
n’ibyawo byose” . Yongeyeho ko uretse n’aka gace kegereye Muhe aya mazi akunze kwibasira, ngo mu bihe
byashyize aya mazi yagiye aza ari menshi akiroha hirya no hino nko muri kilometero 1 uvuye aho uyu muryango
wituje. Uyu muturage yongeraho kandi ko aha hantu, kubera hadatuwe, hazwi kwihisha abagizi ba nabi. Yagize
ati:” Uretse ko muri iki gihe hasigaye hari irondo ry’abashinzwe umutekano, hambere, kunyura muri aka gace
nyuma ya saa kumi n’ebyiri kwari ukwigerezaho, bikaba byagorana rero ko uyu muryango wakwizezwa
umutekano muri iki gishyamba cy’inzitane, kuko ntabwo haboneka abashinzwe umutekano bahoraho bo
kumurinda.”. Uyu muturage arangiza yemeza ko ibyiza ari uko uyu muryango wakwimurwa vuba aho gukomeza
gupfusha ubusa amafranga yabo bituza ahadashobotse.
Birumvikana ukurikije imiterere y’aha hantu, ubuyobozi bw’akarere ntabwo bwari kwihanganira ko uyu
muryango ugizwe n’abaturage b’igihugu wasa n’uwiyahura wituza ahantu nk’aha hashyira mu kaga ubuzima
bwawo. Gusa imiterere nanone yaha hantu wituje yatumye abashinzwe imiturire mu murenge bamenya bitinze
iby’iyi nyubako,ndetse naho bashakiye kwimura uyu muryango, babangamirwa nuko uyu mugore yakoze
propagande yifashishije bamwe mu baturage ndetse yitabaza n’itangazamakuru ngo agaragaze ko kumwimura ari
ukumuhohotera, bakamufatanya n’ibyago yahuye nabyo byo kugira impanuka. Ikindi cyagoranye mu iyimura
ry’uyu muryango, ni uko umugabo, Icyitegetse John, abonye ko akomeje kotswa igitutu ngo ave muri aya
manegeka, yahisemo gutoroka yerekeza ahantu hatazwi, ibyatumye ikibazo cyo kumwimura gikomeza kuba
ingorabahizi. Biravugwa ko ubu uyu mugabo John yaba yibera mu mujyi wa Rubavu aho akorera ubucuruzi,
akaba yarasize umugore muri iyo nzu kugira ngo ariwe ukomeza guhangana n’Ubuyobozi yitwaje ko atishoboye

GITIFU EDUWARI MU NZIRA IGOYE YO GUSHAKIRA UMUTI IKI KIBAZO

Umwe mubahise bita kuri iki kibazo kuva aho kimenyekaniye, ni Gitifu Twagirimana Edouard, Gitifu
w’umurenge wa Musanze ari naho uyu muryango wituje. Rugikubita yegereye uyu muryango awereka ko ari
amakosa akomeye kwituza ku ngufu bene aha hantu arenze ku mabwiriza yose y’akarerere agenga imyubakire.
Uyu muryango wanahawe ibaruwa n’umurenge kuwa 20/08/2023. Muri iyo baruwa Ubuyobozi bw’umurenge
wa Musanze bukaba bwarasabaga uyu muryango guhagarika ibyo kubaka no gukuraho ibyo wari umaze kubaka .
Uyu mudame aho kumva izi nama yihutiye gukora za propaganda twavuze haruguru. Gitifu ntiyacitse intege
yakomeje gufatanya n’izindi nzego zibishinzwe ngo bakangurire uyu muryango kuva muri aya manegeka, kugeza
naho Umurenge wemeye kumwishyurira ubukode bw’inzu hategerejwe ko ikibazo cye cyarangira burundu.
Magingo aya ariko uyu muryango ukomeje kunangira uvuga ko utiteguye kuva muri aya manegeka. Ibi ukaba
ukomeje kubifashwamo n’agatsiko k’abaturage asa n’uwaguze ndetse n’abandi baturage bafite ubutaka hafi ye,
ahagenewe amashyamba, barerekereje kugira ngo nibabona uyu muryango utimuwe, nabo bahite bubaka.

YAGIRIWE INAMA ISUMBA ZINDI

Magingo aya ni nkaho ikibazo cya Manishimwe kitarabonerwa umuti wa burundu. Gusa ngo uko byagenda kose,
nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bakozi b’akarere ukurikirana iki kibazo, ngo ntibakwemerera ko uyu
muturage akomeza ibyo kubaka muri aya manegeka ahashobora gushyira ubuzima bw’uyu muryango mu kaga.
Yagize ati : ‘ Kuri ubu bisa naho bikitugoye kwimura uyu mubyeyi, kuko nturashobora kwakira umuti utangwa
kuri iki kibazo cye, kandi akomeje no kunangira yitwaza iki kibazo cyo kuba afite ubumuga”. Akomeza agira ati :
“ Icyo dusaba abari hafi y’uyu muryango, ni ukudufasha kuwumvisha ko ibi barimo bisa no kwiyahura ndetse no
gushaka kwigomeka ku buyobozi, ibintu bihanirwa n’amategeko”. Arangiza avuga ko ikibazo cy’uyu muryango
uretse no kuba cyakemurwa hifashishijwe ubushobozi akomora ku ndishyi yahawe, akarere gashobora no guha
uyu muryango ubufasha ukaba washyirwa muri gahunda zinyuranye zagenewe abatishoboye, haramutse
hagaragaye ko uri mu cyiciro cy’abatishoboye.
Tubabwire ko benshi mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo, basanga cyaba ari ikibazo gikomeye,
ubuyobozi budashoboye kwimura uyu muryango kuko bwaba bugaragaje intege nke mu kubahiriza amabwiriza
bwishiriyeho, icyaha urwaho abandi baturage bakwishora mu bikorwa nk’ibi byo kwigomeka ku buyo

 7,027 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *