Rubavu:Ikibazo cy’indwara ya malariya baragikemuye

Bamwe mu baturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Nyundo mu karere ka Rubavu buvuga ko ntabakirwara maraliya kuko bakanguriwe gukoresha  inzitiramubu mu kuyirinda

Ibi bigashumangirwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kivuga ko  indwara ya Malaria imaze kugabanuka mu Rwanda ku rwego rushimishije, aho mu myaka itandatu ishize abayirwaye bageraga kuri miliyoni enye, kugeza ubu ikigereranyo kikaba cyaramanutse aho abarwaye Malaria mu mwaka ushize batageze kuri miliyoni imwe.

Niyonagize Azarias, umujyanama w’ubuzima avuga ko nta barwayi ba malariya bakiboneka cyane bitewe nuko babikanguriwe.

Ati:”Nta malariya iboneka cyane ku bigo nderabuzima hano mu Karere ka Rubavu, ahakunda kuvugwa malariya uretse ko nabyo atari cyane ni mu Kagali ka Terimbere mu midugudu ya Kanyamatembe,Keya,Ruhango kubera ko hakiri igishanga kirimo amazi, naho ubundi isa n’iyacitse.

Yagize ati :“Inzitiramibu mu mazu acuruza imiti zirimo kandi ku giciro kitagoye, abantu nibagure inzitiramibu birinda ko ababagenderera barwara Malariya kuko nitugenzura mu byagombwa bagomba kuba bafite tuzabyitaho.”

Theophile, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyundo avuga ko nta barwayi ba malariya bajya babone.

Ati:”Dushobora nko kwakira abarwayi nka 2 ku kwezi barwaye malariya, kandi nabo hari igihe batagera kubitaro kuko hari igihe abajyanama b’ubuzima babasanga iwabo bakabaha imiti mu gihe basuzumwe.”

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe kurwanya Malaria mu Kigo cy’Igihugu cy’UbuzimaDr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko ku ntego bari bihaye muri 2019 yo kugabanya umubare w’abarwara Malaria n’abahitanwa nayo ku kigero cya 50% kugeza muri 2024, iyo ntego yagezweho ikagera ku kigero cya 76% ariko ko nta mpamvu ihari yo kwirara kuko iyi ndwara igihangayikishije kandi ko intego nyamukuru ari ukuyirandura bitarenze muri 2030.

Mu gihe malariya itavuwe neza, ishobora no kuvamo urupfu.Imiti ikoreshwa mu kuyivura, ubu iboneka henshi, muri farumasi zose ushobora kuyibona.

Iyi miti yose ibonekamo artemisinin ivangwa n’undi muti uyifasha kuvura malariya, izwi nka; artemisinin-based combination therapy (ACT).

Akamaro ka artemisinin ni ukugabanya umubare wa parasites kuva ukiyifata kugeza ku minsi 3 hanyuma undi muti biba bifatanyije ugafasha mu kuzikuramo burundu.

 3,655 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *