FERWAFA:Amafaranga ya leta yishyurwa imburamukoro z’abakinnyi ba ruhago b’abanyamahanga azabazwa nde

Muri Nyakanga umwaka ushyize wa 2023,Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, (Ferwafa) , ryafashe umwanzuro wo kuzamura umubare w’abanyamahanga mu makipe akina shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiro cya Mbere , bakava kuri batanu bakagera kuri barindwi.

Nubwo FERWAFA yafashe uyu mwanzuro , bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bavuga ko na batanu bari basanzwe mu ikipe nta musaruro batangaga.

Nemeye umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru ati:”Ikibazo kiri muri amwe mu makipe yo mu Rwanda ni kwishyimira kuzana abakinnyi b’abanyamahanga batarusha abenegihugu gukina.Ahubwo bivugwa ko uzanye umukinnyi w’umunyamahanga aba afite icyo amuryaho.Niba uzanye abakinnyi nka 2 byumvikane ko abanza gusamura kuri ka recrutement kabo .Bamara gusinya amasezerano , ubwo akongera akaba arariye .Niba hari uhawe ibihumbi nka 500 by’umushahara ku kwezi ,  akajya amufumbatiza ijana .Mu  bakinnyi 2 yazanye  byumvikane ko aba yinjije magana abiri ku kwezi atavunutse.Hafi amakipe amwe iyo  azamutse  mu kiciro cya mbere yihutira gusinyisha abakinnyi b’abanyamahanga ngo adasubira mu cyiciro cya 2.Uretse ko hari asubiramo nyine bitewe no kuzana ba banyamahanga badashoboye, ariko ntibibuza kuba uwariye yariye !”

Ese amafaranga Uturere dutanga ku makipe avahe, ese atanga uwuhe musaruro ? Urugero mu Rwanda hari amakipe menshi  yitwa ay’Uturere. Mu turere  30  tugize u rwanda hari Uturere hafi 14 dutanga amafaranga ngarukamwaka  aturuka ku igenamigambi ry’Akarere.Wasobanura ute ukuntu nk’Uturere twa :Nyamagabe( Amagaju),Bugesera ,Musanze ,Rutsiro ,Rwamagana, Ngoma , Nyanza, Gicumbi n’utundi dutagaguza  nk’amafaranga ngo ni gufasha ikipe kandi iyo kipe itarenga umutaru .Ikibabaje ayo mafaranga ntahabwa umukinnyi w’umunyarwanda abenshi usanga bakinisha abanyamahanga.

Fisto,umwe mu baturage Ati:”Tuzi amakipe akomeye nka Rayon Sport, APR, Kiyovu ,Mukura . AS Kigali nibura ahohokera igihugu , ayo makipe kuzana abanyamahanga nta kibazo, kuko  za Simba ,Young Africa, TPMzembe,MC Alger  L’Esperance Tunis , Wydad Casablanca ,Orlando Pirates  Zamalek Sporting Club –  Club Africain na  Pyramids FC ikubutse mu Rwanda zose zikinisha abanyamahanga  bakomeye  kandi  batanga umusaruro.None nka Muhanga cyangwa SanRise yakinisha abanyamahanga bo gukora iki, koko, !!

Uwitonze Captone

 4,467 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *