Ntibavuga rumwe ku rubanza rwa INES- Ruhengeri na Musanganya Faustin

Iyo havuzwe ubutabera abenshi bumva urubanza cyangwa gukiza amakimbirane bitagira aho rubogamiye na hamwe n’ubwo usanga igihe kinini hatabura uruhande rugaragaza ko rutanyuzwe n’ibiba byafashwe nk’imyanzuro.

Ibi bikunze kugaragara mu gihe cyose hari ibibaba byirengagijwe cyangwa bigahabwa agaciro gake, bityo mu ifatwa ry’imyanzuro washyira ku munzani bigahengamira ku ruhande rudakwiye kuba arirwo bigatera ukwibeshya mu myanzuro nkana cyangwa biturutse ku bumenyi buke, inyungu bwite, imyumvire y’uca urubanza n’ibindi.

Zimwe mu nararibonye  mu bijyanye n’amategeko twavuganye ,zatangaje  ko  hari ingingo zirengagijwe mu mikirize y’urubanza RCA 00021/2021/HC/Mus,  rwaciwe n’Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze kuwa 19 Ukwakira 2021 rwari rwarajuriwemo n’impande zombi ku mikirize y’urubanza RC 00110/2020/TGI/Mus, rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwaciwe kuwa 22 Gashyantare 2020.

Mu mikirize y’uwo rubanza, Urukiko rwanzuye ko Musanganya Faustin yirukanywe na Ines Ruhengeri mu buryo bunyuranyije n’amategeko bityo ko ahabwa uburenganzira bwo kuba umunyamuryango shingiro ndetse ko agomba no guhabwa amafaranga y’u Rwanda angana na 2 400 000 nk’umuntu witabiriye inama y’Urwego Rukuru rwa Ines Ruhengeri ( Jeton de presence).

Kuri iyi ngingo, Ines Ruhengeri yemera ko Musanganya Faustin ari umunyamuryango shingiro ariko ko ayo mafaranga Urukiko rwayategetse kandi Musanganya atarigeze yitabira izo nama kuko yamaze igihe cy’imyaka umunana afunzwe ibi bikerekana ko hirengagijwe ibi byose.

Ines Ruhengeri ivuga ko Musanganya Faustin igihe yafungurwaga yayisabye kuba yagaruka   ariko barabimwangira kuko mu byaha yari yarafungiwe harimo kuba yarahamijwe ikirimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside bityo ko nk’Ishuli rirera abantu bitezweho kubaka Igihugu n’isi batari huhita babimwemerera ahubwo bahisemo kumusaba kuba yihanganye, ngo Ubuyobozi bw’ikigo busuzume neza  icyifuzo cye.

Ikindi urubyiruko rw’abanyeshuri muri iki gihe rwigishwa gukunda igihugu, kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside byaranze ingoma ya Kayibanda na Habyarimana. Kubera izo mpamvu bikaba   ihurizo  ku buyobozi bwa INES,  kwihutira gusubiza mu banyeshuri  umuntu wahamijwe  ingengabitekerezo ya jenoside .Kuba  yararangije igihano cye  Imana ihimbazwe .Ariko  ntawe uzi neza  ko iyo ngengabitekerezo itakimurimo   nkuko bivugwa mu bushakashatsi  buherutse  gutangazwa na Dr.Habumuremyi P.Damien , ku bafungwa n’imiryango yabo basize hanze.

Urukiko kandi rwategetse Ines Ruhengeri guha Musanganya Faustin miliyoni 25 nk’inyungu yabonetse ku Ishuli, ariko birengagiza ko iri Shuli ridaharanira inyungu ahubwo riteza imbere uburezi kandi ko nta wundi Munyamuryango Shingiro n’umwe w’iri shuli wigeze ahabwa ayo mafaranga kandi ko bari babigaragarije urukiko ndetse na Musanganya ubwe atigeze atanga gihamya n’imwe yerekana ko hari undi waba yarayahawe.

Urukiko kandi rwategetse ko Musanganya Faustin yahabwa indishyi z’akababaro za miliyoni 8, amafaranga yishyuriwe umunyeshuli wa Musanganya angana na 2 700 000 kugeza arangije, mu gihe ishami ryishyura menshi muri iri Shuli umunyeshuli arangiza atanze amafaranga atarenze 2 100 000, nabyo bikaba bitarahawe agaciro n’uru rukiko.

Bamwe mu bakurikiye urubanza bibaza icyo urukiko rwashingiyeho ruha Musanganya  impozamarira  za miriyoni umunani, kandi atarafunzwe na INES.

Umwe ati:“Ese hari itegeko risobanura ko ufungiwe ingengabitekerezo ya jenoside ahabwa impozamarira, byumvikane ko abantu bose bagiye bafungirwa ingengabitekerezo ya jenoside nibafungurwa bazajya barega ibigo bakoreraga ngo bibahe impozamarira!Kuriya ni gukabya.INES-Ruhengeri ntiyigeze igira uruhare mu ifungwa rya Musanganya ngo, none izo mpozamarira urukiko rumugenera zitangwa gute kuzihe mpamvu .Ikinyamakuru Newtemes cyo ku ya 21 Mata 2011 ,gisobanura neza icyo Musanganya yafungiwe kiti  <MUSANZE – Ku munsi w’ejo, urukiko rw’agateganyo rwa Musanze, rwohereje umucuruzi ukomeye wa Musanze muri gereza nkuru ya Ruhengeri, iminsi 30, nyuma y’amagambo ye atavugwaho rumwe mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside. Faustin Musanganya wahoze ari umwarimu, arashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside nyuma yo kuvuga ko ubutegetsi bwahoze ari bwo nyirabayazana wa Jenoside kandi nta muturage ugomba kubiryozwa.Icyo gihe NEWTIMES yavuze ko  ibyo bigambo Musanganya yabivugiye  mu nama yabereye mu gace ka Gikwege, mu Murenge wa Muhoza.

Newtimes iti:”Mu gihe yitaba urukiko, Musanganya yahakanye ko adafite ingengabitekerezo ya jenoside, ahubwo akomeza avuga ko yavuze ko uwahoze ari guverinoma ndetse n’Abahutu bamwe, bakoze Jenoside.Perezida w’umucamanza Calixte Twagiramungu, yohereje Musanganya muri gereza nyuma y’ubushinjacyaha busabye igihe kinini cyo gukora iperereza.Benshi mu baturage bitabiriye iyo nama bifuzaga kumushinja ku magambo ye, bivugwa ko yari agamije guteza urujijo no kurengera abakoze Jenoside.Dukurikije amategeko ngengamikorere yerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, umuntu udahinyura cyangwa uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 10 kugeza kuri 25 amaze guhamwa n’icyaha.”>Hano nta INES-Ruhengeri ivugwamo ko ibyo yakoze yari ayihagarariye cyangwa yamutumye.”

Undi wakurikiye urubanza ati: “Ariya  mafaranga bagiye bamugenera sinzi icyo bahereyeho babara , kuko urukiko rwagiye rutanga imibare itajyanye n’ukuri.Nihe urukiko rwakuye amafaranga ya bonnification na  miriyoni( 1.000.000 frws) y’impozamaririra  ku mwana wiga  kuri INES , mu gihe minerval itangwa  izwi.Biriya nta kuri kurimo .”

Bamwe mu babyeyi bafite abana muri INES Ruhengeri bakurikiye urwo rubanza bibaza niba bamwe mu bantu bali muli za assocaition sans but lucratif bagiye bafungwa cyangwa bakirukanywa mu manyaga yabo ,bakoresha  urubanza  nka jursprudence , bakajya bajya gusenya iyo miryango yunganira leta n’abanyarwanda muri rusange .Cyangwa nu bundi buryo bwo gushyigikira abanyamakosa mu  gusenya imiryango idahanira inyungu yali ifitiye akamaro abaturage . Bidakosowe mu maguru mashya mu gushaka inyungu z’umuntu ku giti cye byagira ingaruka kuli politique yo kwiyunga.

Umwe mu babyeyi barera muri INES ati:“Mbere yuko  INES ,yemera ko Musanganya agaruka yagombaga kwitabaza inzego zigenga imiryango idaharanira inyungu ngo barebe ko abantu babonye icyo gihano niba bagaruka , ariko kubera inzara n’igitutu cy’abashaka gusenya INES byatumye Musanganya Faustin aho  gutegereza yirukira  mu nkiko.”

Hari kandi n’amafaranga agera kuri 2 250 000 yagenewe abunganiye Musanganya byose hamwe birangira Ines Ruhengeri itegetse kwishyura Musanganya Faustin amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 40 n’ibihumbi 350.

Ese ruriya rubanza rwa Musanganya Faustin na INES-Ruhengeri rwaba rwarabayemo uburiganya na ruswa nkuko bivugwa na bamwe mu barukurikiranye rugitangira.

Hari abavuga ko ruriya rubanza rugitangira , Ines yarangaye irwita urucabana , bituma abarufitemo inyungu barukanika.Hari n’abandi bavuga ko  rwaba nibura rwabayemo  ruswa  ( mu rukiko rw’ibanze),…

Aphrodis Nsabimana ushinzwe itumanaho mu Rukiko rw’Ikirenga, yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko mu baburanyi babiri umwe atsindwa.

Aphrodis Nsabimana ati:”Ushobora gutsindwa kuko utatanze ikirego neza cyangwa ngo ugaragaze ikiburwanwa n’ibimenyetso.Iyo utsinzwe rero ntiwishimire ibyavuye mu myanzuro y’urukiko uvuga ko habaye ruswa.Hafi abacamanza dufite 99,09 %  bakora akazi kabo  neza.Hakaba n’abandi bakekwaho ruswa, abo iyo batahuwe barahanwa.Kandi iyo utishimiye ibyavuye mu rukiko ugaragaza ingingo zirengagijwe ukajuririra urukiko rukurikiyeho.

Aphrodis Nsabimana akomeza avuga ko ,iyo umuburanyi akeka ruswa cyangwa akarengane mu rubanza rwe, mu gihe cyo kuburana yandikira inzego zibishinzwe zikaza gukurikirana urwo rubanza.

Twabibutsa ko ibi byose byabaye mu gihe Ines Ruhengeri yari mu biganiro na Musanganya Faustin byo gushyira ku murongo ibi bibazo ariko  we ayica ruhinga nyuma ajya kurega mu nkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *