kurya amafunguro ahumanye bihitana ubuzima bwa benshi

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko bigoye kwirinda kurya amafunguro ahumanye ariko ko hari ingamba zimwe na zimwe umuntu yabasha gufata zikamugirira akamaro mu kugabanya ibyago byo kwandura.

Nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ngo  ibiribwa n’ibinyobwa byanduye bitera indwara zitandukanye nk’impiswi, impyiko, ndetse na  kanseri.

Dr. Karamage Pax Axel, Umukozi mu ishami rishinzwe gukurikirana indwara ziterwa n’ibiribwa n’ibinyobwa byanduye mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC),yavuze ko mu bintu umuntu agomba kwitondeta  mu kubungabunga ubuzima bwe ni kwirinda ibiryo n’ibinyobwa byanduye .

Bamwe mu banyamakuru bahuguwe ku isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa (Photo:Reserve)

Dr. Karamage Pax Axel ati:”Akenshi ibiryo byanduye bituruka ku buryo byateguwe, bikaba bibi cyane iyo bibitse muri frigo igihe kirekire.Kandi nabwo kubika mu byuma  bikonjesha hari ibyo witondera .Urugero Amafi ntabikwa hamwe n’inyama, cyangwa n’imboga  cyangwa nimbuto, Ibiribwa bikonje bikomeza kubikwa mu bukonje naho ibibitse ahashyushye bigakomeza kubikwa ahashyushye, iyo bihinduriwe ikigero cy’ubushyuhe cyangwa cy’ubukonje birangirika (birahumana). …”

Dr. Karamage Pax Axel avuga ko mbere yo gutegura ibyo kurya byaguzwe biturutse mu mahanga bakwiye kubanza kureba ko bitangiritse ngo kuko hari ibiza bimaze igihe kinini ndetse byaragiyemo udukoko dushobora gutera indwara.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwagaragaje ko muri 2019, miliyoni n’ibihundi magana atatu (1.3 million) by’abantu bishwe bazira udukoko (bacteria) dufite ubudahangarwa ku miti. Ikindi kubera imiti yakoreshejwe igihe kirekire nka ‘‘amoxicillin’’ itagikora neza, bituma dukenera imiti ikomeye nka augmentin (Amoxicillin + clavuranic acid) ariko ihenze.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwerekanye ko udukoko nka ‘‘Escherichia coli’’, ‘‘Staphylococcus aureus’’, ‘‘Klebsiella pneumoniae’’, twiremyemo ubudahangarwa ku miti itandukanye. RBC igaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe ku bantu naho ubwakozwe ku matungo n’ibikorwa by’ubuhinzi buracyari buke.

Muri rusange ngo abantu hafi  miliyoni 600 ku isi barwara indwara zo kurya ibiryo byanduye.Abana 30% bari munsi y’imyaka itanu barwara indwara zo kurya ibiryo bibi.Urugero usanga barwaye inzoka.Abanywa ibinyobwa byanduye bibatera indwara ya kanseli.

Bimwe mu biribwa by’ingenzi bihumana kurusha ibindi bigomba kwitonderwa havugwa inyama zitukura zikomoka k’inka, ihene naho inyama z’umweru ni iz’nkoko, inkwavu. Inyama zitunganyijwe mu ruganda (ni byiza kwita ku itariki zatunganyirijweho n’itariki ya nyuma y’ubuziranenge bwazo).Hari kandi ibikomoka ku mata (fromage, yaourt); Amagi mabisi ibyiza ni ukuyarya ahiye neza no kwitondera ibiyakomokaho (mayonnaise).

Uwitonze Captone

 3,403 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *