Aho bukera Kiyovu sport irasubira mu cyiciro cya 2

Ayo ni amwe mu magambo atangazwa n’abakurikirana umupira w’amaguru mu rwanda.Muri 2017  nibwo Kiyovu Sports yamanutse mu cyiciro cya kabiri  cyane ko byagaragariraga buri wese ko Kiyovu nta kipe irimo nka za Nyakabingo za kera.

Burya koko umuzimu arira ku munyagasani, sinzi aho umupfumu wa Kiyovu yakuye inzuzi, dore ko avoka y’imbwa imanuka ihiye  maze ayitera icyuhagiro, birangira betting iyigumishije mu cyiciro cya mbere da!

Burya nta gahora gahanze, nyuma y’,igihe gito yijajaye kubera umuherwe Juvenal ,isosi ya Kiyovu yatangiye kumeneka  mu marangi .

Sibwo muri Kamena 2022 , ubwo Kiyovu  yahuraga na Espoir i Rusizi birangira banganyije ubusa ku busa.Maze umwaku wa Kiyovu uba utangiye uryo.

Byarakomeje na none muri champion ya 2023 iba  ihushije igikombe, ubwo yatsindwaga na Sunrise iNyagatare.

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda ngo bishoboka Kiyovu yamanika gidiyo kuko nta narimwe mu mateka yayo izongera kugira ikipe ifite amakinnyi bakomeye ku mpande zombi nko muri shampiyona ya 2022 na 2023 nka ba Ssekisambu wayitabye mu rwobo, ubwo yamururaga penariti yari roho mutagatifu mu mateka ya Kiyovu yo gutera champion.

Ibibazo biri mu ikipe ya Kiyovu bishobora kuyica intege , bikarangira imanutse mu cyiciro cya 2.

Iyo uganira na bamwe mu baba hafi ikipe ya Kiyovu Sports bakubwira ko uru ruhuri rw’ibibazo iyi kipe iri kunyuramo byose biri guterwa n’ingaruka z’ibyakozwe mu mwaka w’imikino ushize wa 2022-2023 birimo gushora amafaranga menshi hizewe ayari kuzaboneka mu mwaka ukurikira.Ikindi kibazo nyamukuru bakubwira ngo Juvenal Mvukiyehe.

Aho bukera Mvukiyehe ,abayovu baramuhekesha inyonjo tu!

Aho unyuze hose mu Biryogo , bamwe mu bafana ba Kiyovu b’abagabo baba bashima mu bwanwa ngo “Wallah ikipe yacu Mvukiyehe arayisenye, naho abagore bakomanga ku ngutiya bamuvuga ibindi …..”

Bivugwa ko bijya gutangira  Mvukiyehe Juvénal wari Perezida w’ikipe yasabye Abayovu (abafite ubushobozi bwo gufasha Kiyovu) ko ikipe yashyirwa muri kompanyi kugira ngo ishobore gukorana ubucuruzi n’abantu batandukanye.

Nyuma y’ibiganiro byabayeho ariko hagati y’Abayovu bemeranyije ko ikipe yashyirwa muri kompanyi nkuko Juvénal Mvukiyehe yabyifuzaga bituma tariki 30 Nzeri 2022 Mvukiyehe Juvenal wari weguye yisubiraho akomeza kuyobora Kiyovu Sports.

Impamvu ikipe yagombaga kuva mu Muryango wa Kiyovu Sports igashyirwa muri kompanyi kwari ukugira ngo amategeko ayemerere gukora ubucuruzi kuko ubusanzwe umuryango runaka ukora nk’udaharanira inyungu utemerewe kuba wakora ibikorwa by’ubucuruzi.

Mu byo icyo gihe yizezaga ikipe ya Kiyovu Sports kwari ukuyifata 100% ayimenyera buri kimwe cyose. Ibi byaturukaga ku isezerano uyu mugabo yari yarahawe na rumwe mu ruganda rwenga inzoga(tutashatse gutangaza muri iyi nkuru) rwari rwamubwiye ko mu gihe yatwara igikombe cya shampiyona ya 2022-2023 bazagirana amasezerano y’imikoranire.

Aya masezerano yo ku munwa yatumye Mvukiyehe Juvénal akora ibishoboka byose ngo arebe ko yatwara igikombe cya shampiyona bizatume akorana n’urwo ruganda rwari rwamwijeje ko bazakorana rukamuha agera kuri miliyari 1 Frw. Muri uwo mwaka w’imikino wa 2022-2023 uyu muyobozi yarahatanye yifashishije amafaranga yaturukaga ahantu hatandukanye ndetse n’amafaranga ikipe yahabwaga n’Umujyi wa Kigali byiyongeragaho n’amadeni yafataga, yewe na we akikoramo.Ngibyo biya Kivuyo .

Uwitonze Captone

 6,135 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *