Rwamagana: Abakora irondo ry’umwuga bashishikarijwe gukora kinyamwuga

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bufatanyije na Polisi muri aka karere, kuri uyu wa kane tariki ya 05 Nyakanga bahaye amahugurwa y’umunsi umwe abakora irondo ry’umwuga bo mu mirenge irindwi yo muri aka karere, bakangurirwa kurushaho gukora kinyamwuga bacunga umutekano hagamijwe gukumira ibyaha. Ni  amahugurwa yabereye ku kibuga cya Polisi Rwamagana yitabirwa n’abanyerondo bagera kuri 400.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi watangije ayo mahugurwa, yashimiye Polisi ku mikoranire myiza ifitanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano, n’uko idahwema guhugura no gufatanya gucunga umutekano aba bashinzwe irondo ry’umwuga.

Yakomeje ashimira aba banyerondo ku kazi bakora, abasaba ko bakomeza bakagira imikoranire myiza hagati yabo na Polisi n’izindi nzego.

Yagize ati:”Umutekano muwugire uwanyu kuko aricyo mushinzwe kandi mwiyemeje, umutekano w’abantu n’ibyabo ntuhungabane kandi murusheho kugira imyitwarire myiza, kuko aribyo bizabafasha kugera ku ntego yo gukumira ibyaha”.

Yasoje ababwira ko akarere kazakomeza gufatanya nabo mu bikorwa byabo bya buri munsi, kandi kagaharanira ko bo n’imiryango yabo bagira ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana Superintendent of Police (SP) Aphrodice Gashumba, yavuze ko iyi ari gahunda Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana yatangiye kandi igikomeje yo ihugura abakora irondo ry’umwuga bagize aka karere.

Yagize ati:”Guhugura abakora irondo ry’umwuga ni gahunda ya Polisi yihaye, tukaba tubaganiriza cyane ku mikorere y’irondo ry’umwuga, umutekano, imyitwarire, tukanabashishikariza gutangira amakuru ku gihe ngo hakumirwe ibyaha bitari byaba”.

Yakomeje avuga ko iyi gahunda yo guhugura abakora irondo ry’umwuga bayitangirije mu mirenge 7, bazanakomereza no mu yindi mirenge 7 isigaye igize akarere ka Rwamagana dore ko kagizwe n’imirenge 14.

SP Gashumba yasabye abanyerondo ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura kugirango babashe gucunga umutekano w’abaturage bashinzwe n’ibyabo.

Yagize ati”Mu kazi kanyu musabwe kugira ikinyabupfura kuko niyo ntambwe ya mbere yo kugera ku mutekano. Niba umuturage akwitabaje cyangwa umufatiye mu ikosa runaka, wimubwira nabi, ahubwo mufashe uko ubishoboye, ibyo utabashije ubishyikirize abakuyobora, ikindi rinda ibintu by’uwo muturage kuko aricyo ushinzwe kandi uhemberwa”.

Yanasabye aba banyerondo ko mbere yuko bajya aho bakorera bajya babanza bagahura bakaganira ku kibazo cy’umutekano uko gihagaze n’ibyaha bigaragara mu gace bakoreramo banavayo bakongera bagahura bakaganira uko akazi kakozwe n’ibibazo bahuriyemo nabyo.

Aha yagize ati:”Mugihe mugiye mu kazi mujye mubanza muhure, abayobozi banyu babahe amabwiriza y’akazi mu giye gukora,na nyuma yo kugasoza mwongere muhure mutange raporo ku nzego z’ibishinzwe umutekano uko wifashe naho mugeze mukumira ibyaha muri rusange.”

SP Gashumba yabwiye aba banyerondo ko mu rwego rwo gukomeza gukorana neza n’izindi nzego, bashyizeho inzego zizajya zibakurikirana zishinzwe amakuru n’imyitwarire yabo kuri buri murenge n’akagari.

Muri aya mahugurwa kandi banaherewemo n’andi masomo atandukanye uretse ay’inshingano z’abanyerondo, banabwiwe uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano, banakangurirwa no kurwanya ibindi byaha biza bihungabanya umutekano.

 1,923 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *