Nta gikosowe mu mupira w’amaguru, mu minsi itaha Amavubi azaba atindwa na Somalia na Djibuti.

Nyuma yaho ikipe APR FC itsinzwe  na Singida ndetse  na Mlandege yo muri Zanzibar, bamwe mu  bakunzi ba ruhago bavuze ko hatagize igikosowe mu mupira wa ruhago mu rwanda mu bihe bitaha tuzaba dutsindwa na za Somalia na Djibuti.

Kamali umufana w’Amavubi n’ikipe ya APR FC ati:”Burya ibyishimo ntibimara kabiri koko, mu gihe twari mu ntsinzi ko APR FC, nkunda ko  yandaje Young Africans  nizeye ko izakina 1/2 inkuru y’incabyishimo yangezeho ko  naMlandege ibineyemo ubwo yakuragamo APR FC.Byari agahinda kuri njye, siniyumvishaga ko Mlandege yakubita Gikona ahababaza. Nuko nta kundi byagenda.Uko iminsi yicuma bigenda bigaragara ko umupira w’amaguru mu Rwanda aho gutera imbere usubira inyuma.FERWAFA na Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo barebe ibyo bakosora naho ubundi za Somalia na Djibuti ziratunyagira pe!”

U Rwanda ruheruka ibyishimo muri 1999, ubwo Rwanda B yegukanaga CECAFA na 2004 Amavubi akina CAN, biza kuba akarusho APR FC itsinda Zamalek.Nyuma ikipe y’Imana Gikundiro ijya mu matsinda.

John, umufana ati:”Abagize staff y’umupira w’amaguru mu Rwanda bicare bakosore ibintu , bibaze icyatumye Amavubi akina CAN. APR FC, itsinda Zamalek no kujya mu matsinda bya Rayon Sport.Kuko ntibyari inzozi.Ndibuka ko nyuma yo gutwara igikombe cya shampiona mu 2003, ikipe ya APR yararyanaga cyane .Ku mukino wa mbere APR yatsinze Anseba sc ibitego 7-1 maze uwo kwishyura urangira ari 4-2 ku giteranyo cya 11-3.Muri 1/16 igikona gitombora bene wabo b’abasirikare bo mu misiri Zamalek, APR itsindirwa 3-2 i Cairo maze ikipe y’umutoza J.Marie iritegura mu rugo gusa kuri benshi batayiha icyizere maze i Kigali APR ipfumbatisha intsinzi ya 4-1Zamalek maze amateka arahinduka icyizere kirazamuka ku makipe ko nayo ashobora guhangamura ibihangange.Bigoranye,ikipe ya Rayon Sports nayo yabashije  kwandika amateka yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup, nyuma yo gusezerera Costa do Sol iyitsinze ibitego 3-2 mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.”

Uwitonze Captone 

 15,242 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *