Ubusambo, umwiryane mu muryango wo kwa Gatabazi Martin na Kagoyire Philomene

Uko bucya bukira inzego zitandukanye z’abayobozi bakangurira abanyarwanda kubana neza bizira urwikekwe.Aha niho umusaza Ntashamaje Bertin mwene Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas aheraho atabaza Ministeri w’ubutabera kuko ariwe ubufite mu nshingano.

Ntashamaje Bertin atangazako kuva 2009 yahuye n’ibibazo abitezwa na Gatabazi Martin n’umugore Kagoyire ,akaba ari muramuwe.

      Minisiteri y’ubutabera iracyafite ibibazo ( Photo:net)

Ntashamaje ati:“kugirengo byumvikana neza “Ntashamaje Bertin na Kagoyire Philemene ni bene Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas.Aha rero byumvikanye ko umuherwe Gatabazi Martin ari umugabo wa Kagoyire Philemene.Intambara ivuza ubuhuha mu muryango wa Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas yatangijwemwo n’umukwe we Gatabazi Martin ashaka kwiigabiza ibyo kwa sebukwe.”

Akomeza ati:“irage rya Data Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas ryahaye abana be ,ariko hasigara ingarigari.Kuva 1992 umutungo wa Twagirimana Martin wabohojwe na Kagoyire Philemene yirengagiza ko har’impfubyi zasizwe na Nyakwigendera.Ubwo hatangiraga urubanza mu rwego rw’Abunzi kugirango bene Nyakwigendera Ntirubabarira Ladaslas bagabane Gatabazi Martin yarabizambije.”

Ngo urubanza rwashyizwe mu nkiko nabwo Gatabazi Martin akajya kwitambika ndetse ashyiraho iterabwoba ko akomeye mu muryango FPR, ko ibyo avuze ntawamuvuguruza .

Ariko urukiko rwaje gufata umwanzuro wo gutera imbago kwa Ntirubabarira Ladaslas,ariko nabwo Gatabazi Martin arabizambya, ashyiraho igitugu ndetse no gukoresha amakosa zimwe mu nzego z’ibanze.

Ntashamaje Bertin avuga ko yizaniraga umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson hari n’umunyamakuru bwira Gatabazi Martin imbere y’inzego zitandukanye ko nzarega Gitifu w’Akagali ,kuko akoreshwa na Gatabazi Martin.

Ati:”Icyo gihe nibwo umuhesha w’inkiko w’umwuga Twizere Jackson yakoze ikosa ndamuhagarika,ariko kugeza n’ubu aracyakoreshwa n’umuherwe Gatabazi Martin yanze no kunsubiza amafaranga namuhaye ibihumbi maganane y’u Rwanda.Icyufuzo cyanjye nuko narenganurwa kuko inzego za Gihara zose zikoreshwa na Gatabazi Martin.ikimenyetso nuko Gitifu w’Akagali ka Gihara yabogamiye kuri Gatabazi Martin ndamurega baramwimura.”

 1,298 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *