Inkongi y’umuriro, yasize mu kangaratete impunzi zo mu nkambi ya Kigeme
Nkuko bitangazwa n’abyiboneye ngo inkongi y’umuriro yafashe iryo soko ry’ubucuruzi rya Nyamagabe yabaye tariki ya 16Gashyantare 2024 ahagana mu masaha ya Saa sita na mirongo itanu z’ijoro.
Furaha Guillaume, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, yabwiye itangazamakuru ko iyi nkongi y’umuriro yabaye nibura yatewe n’inzu imwe ntoya yabanje gufatwa noneho ikongeza izindi .
Muri iyi nkambi huzuye isoko rishya rigiye no kwimukirwamo n’abacuruzi.Amakuru ava mu nkambi nuko ibyatokombeye muri iryo soko ry’impunzi ku Kigeme byaba nibura bifite agaciro ka Miliyoni Frw 143.
Leta y’u Rwanda icumbikiye nibura impuzi z’Abanyekongo zibarirwa mu bihumbi 60, harimo iya Kigeme(Nyamagabe), Kiziba(Akarere ka karongi), Gihembe(Gicumbi) na Nyabiheke(Gatsibo) n’iya Ngoma(Ngoma). Abo bose bagiye bahunga imirwano n’umutekano muke muri Congo kuva mu mwaka 1997 kugeza ubu.
Binyuze mu mishinga itandukanye cyane cyane nka Croix rouge nk’umufasha wa leta izo mpunzi yagiye zibona ubufasha butandukanye bwo guhindura ubuzima bwazo.
By’umwihariko Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, ku nkunga ya Banki y’isi, miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika zanyujijwe mu mushinga Jyambere, harimo igice gifasha impunzi n’abaturage bazakiriye gukora bene ibi bikorwa bibyara inyungu ndetse bakanubakirwa n’ibikorwaremezo bahuriyeho nk’amashuli, amasoko, amazi meza n’ibindi.
Uwitonze Captone
2,745 total views, 1 views today