UWIZEYIMANA Bernadette arasaba ubutabera kumurengenura

Madamu  UWIZEYIMANA Bernadette ni umupfakazi warokotse jonoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, avuka mu Karere ka Ngororero Intara y’Iburengerazuba ubu akaba atuye mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge , mu mujyi wa Kigali.Akaba aburana imitungo yasigiwe n’umugabo we Bizimungu Innocent iri mu Kagali ka Rususa mu Murenge wa Ngororero, akarere ka Ngororero .

Ubwo umutekeno utari wifashe neza muri kariya Karere, umuryango wa Bizimungu wari utuye I Kigali, noneho agatsiko k’abantu kagizwe na :Nsengimana Ladislas, Yunusu Emmanuel, Munyampeta Faustin, Ntirugirinshuti Bernard,Ntibarikure Alexandre na Mukaruganji Caritas, bihererana nyakwigendera Hakizimana Onesphore na mushiki we Mukankwaya Julienne babumvisha ko bagurisha ubutaka bahingagamo bari barasigiwe na Bizimungu ngo babumucungire.

 

Kubera ubuhendabana babashukishaga nka ka byeri basangiraga  kuri centre ya Ngororero  ,nabo si ukugurisha  nk’abakurikiwe kurusha Muguru ya Sarwaya.Bamwe bamaze kugura bahise bubakamo amazu huti huti( reba amwe muri ayo mazu hasi, bivugwa ko imwe yaba nibura yubakiwe ku mibiri y’umwe mu muryango wa Bizimungu, ariko ngo baracukuye barawubura).

 

Bimaze kumenyekana ko Oneshphore  yagurishije isambu adafiteho uburengenzira yitwaje ko afitanye amasano na banyubutaka hitabajwe ubutabera. Bitangira, iki kibazo cyatangiriye mu muryango binaniranye  hitabazwa   inzego zinyuranye z’Ibanze :Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere.Kigeze  ku Muvunnyi,  naho banzuyeko kigaruka mu muryango kigakemurwa mubwumvikane.Bivugwa ko habaye kubogamira kubaguze.

Binaniranye  Uwizeyimana yitabaje  Urukiko rw’Ibanze rwa GATUMBA kugirango asubizwe imitungo ye n’Umugabo we BIZIMUNGU, yigaruriwe n’abantu batandukanye twanditse hejuru kandi batarayihawe nawe cyangwa n’Umugabo we.Abo bagabo banze kumvikana , bavuga ko nibigera mu nkiko bazisobanura.

 

Ninako byagenze hatanzwe ikirego ngo basobanuye uburyo batunze ubutaka butari ubwabo ndetse  bakurweho ibyangombwa bafite kuko atari ubwabo.

Abaguze  bemeye ko imitungo bayiguze n’uwitwa Onesphore akaba atari nyiri  ubutaka .Ndetse n’abatanze ubuhamya kuri,  iyo mitungo, barimo Mukamparaye Judith, umuvandimwe wa Hakizimana Onesphore na Mukankwaya Julienne , bavuze ko imigabane bagurishije iri mu Kagali ka Rususa, umubyeyi wabo nta mugabane ayifitemo ahubwo ko isambu yabo iherereye mu Mudugudu wa Nyakariba , Akagali ka Torero .Bityo ko nta musimbura wa Bankundiye , wemerewe kuzungura ba se wabo cyangwa ba nyirasenge.Ibyo Hakizimana Onesphore na Mukankwaya Julienne  bakoze , babikoze ku giti cyabo nta muvandimwe wabo wabatumye.

 

Ubwo bari mu nkiko, Me Manirafasha Jean Paul uhagarariye Uwizeyimana Bernadette yasobanuye ibintu neza .Yavuze ko abaregwa bigabije ubutaka bwa UWIZEYIMANA Bernadette warokotse Genocide yakorewe abatutsi, ndetse akaba abifitiye ibyangombwa. Ubutaka buburanywa n’ikibanza Nº 3939, bufitwe na NSENGIMANA Ladislas, Nº 3995 bufitwe na YUNUSU Emmanuel, Nº 3994 bufitwe na MUYAMPETA Faustin, Nº 3997 na Nº 3999, bufitwe na MUKARUGANJI Cartas, na Nº 3992 bufitwe na NTIRUGINSHUNGU Bernard, Nº 3996 bufitwe na NTIBARIKURE Alexandre n’abandi…

 

Ubwo baburanaga bamwe bagaruye imitungo  abandi barayigundira.UWIZEYIMANA Bernadette akaba asaba ubutabera kumurenganura, abakimufitiye ubutaka bakabumusubiza cyane ko hari bamwe bemera ko Hakizimana Onesphore yakoze amakosa .

 

Uwitonze Captone

 1,703 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *