Ese Rukara rwa Bishingwe yabayeho cyangwa ni umugani

Byinshi mu byo wibaza ukimara kumva umuntu avuze izina Rukara rwa Bishingwe cyangwa Urwishe umuzungu harimo kuba wamenya “Ese ni muntu ki?, Ese yishe umuzungu mu buhe buryo cyangwa se bapfuye iki?

N’Ibindi bibazo byinshi uri bubone ibisubizo byabyo muri iyi nkuru.

Rukara rwa Bishingwe ni mwene Bishingwe na Nyirakavumbi,yavukiye I Gahunga mu Ngoma y’u Burera,kuri ubu ni mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera aho bakunze kwita “Gahunga k’Abarashi”.

Rukara yabayeho ku ngoma ya Yuhi V Musinga, umwami waba yarategetse u Rwanda hagati y’umwaka wa 1895 na 1931 hakurikijwe igenekereza ry’urutonde rw’Abami bategetse u Rwanda.

Amateka ya Rukara rwa Bishingwe abenshi bakunze kuyafata nk’umugani cyangwa igitekerezo kandi yarabayeho.

Uretse bamwe mu bakirigitananga-nyarwanda nka Sebatunzi bacuranze amateka ye, bamwe mu banditsi b’amateka nabo bamwanditseho mu bitabo byabo kuko yabaye ikirangirire mu Rwanda.

Sebatunzi wacuranze Rukara rwa Bishingwe (photo:net)

Rukara afite benshi bamukomokaho bari bafite igisingizo cy’Ubutwari cy’Umuryango w’Abarashi, mu nzu y’Abarashi, benshi muri aba bakaba batuye mu Karere ka Burera mu murenge wa Gahunga ho mu ntara y’amajyaruguru, aho bakunze kwita mu mu Gahunga k’Abarashi.

Inzu y’Abarashi ibarizwa mu bwoko bw’Ababacyaba b’Abarashi, bakomoka kuri Karashi ari we mukurambere wabo.

Kwitwa Karashi byaba byaratewe n’uko ngo uyu sekuruza yari umukogoto w’umuheto (umuhanga mu kurashisha umuheto).

Karashi yavaga inda imwe n’abandi bahungu barimo Kanaga ndetse na Karandura, imiryango yabo ikaba ifite inkomoko muri Ankole.

Benshi mu Barashi babaye ibyamamare mu ngabo z’i bwami ariko uwamamaye cyane ari Rukara rwa Bishingwe na Nyirakavumbi,wari ufite igisingizo kivuga “Nyirakavumbi nyina w’Amavubi”wari umutware w’Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzige n’Urukandagira.

Ubwanditsi

 2,567 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *