Ruhango: Abanyeshuri 700 bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Kuri uyu wa 01 Mata, Polisi ikorera mu karere ka Ruhango yaganirije abanyeshuri bagera ku 700 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rwinyana(GS Rwinyana)  barikumwe  n’abo mu ishuri ryisumbuye rya Murama(ES Murama) basobanurirwa  uruhare rwabo  mu kwirinda no gukumira ibiyobyabwenge.

Assistant Inspector of Police (AIP) Ntirenganya Evode ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage, aganira n’abo banyeshuri yababwiye ko nyuma yo kubona ko ibiyobyabwenge byiganje mu rubyiruko, Polisi yafashe ingamba zo kurusobanurira ububi bwa byo n’uburyo bwo kubyirinda ndetse n’uruhare rwabo mu kubikumira.

Yagize ati :”Polisi yashyize imbaraga nyishi mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko biri mubya mbere biteza umutekano muke bikanangiza ubuzima bw’ababikoresha cyane cyane urubyiruko kuko arirwo bikunze kugaragaraho. Urubyiruko nimwe mbaraga z’igihugu mukaba n’umusingi w’iterambere ryacyo, iyo rero mu byishoyemo iterambere ryanyu riba rirangiye n’iry’igihugu rikadindira.”

AIP Ntirenganya yakomeje ababwira ko igihe cyo kujya mu biruhuko kigeze kandi ko mu midugudu iwabo bazahasanga abantu bakoresha ibiyobyabwenge,abasaba kuzagaragaza uruhare rwabo mu kubirwanya batangira amakuru ku gihe k’uwo babonye abikoresha kimwe n’undi wese  ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Yagize ati:” Mugiye mu biruhuko muzahura n’abantu benshi bafite ingeso zitandukanye abakoresha ibiyobyabwenge,abajura,abahohotera abana, ababasambanya, abahorana intonganya mu ngo zabo  n’ibindi byinshi bibi, ibyo byose murasabwa kwerekana ko muri urubyiruko rusobanutse igihugu kitezeho byinshi, muzatange umusanzu wanyu wo kubigisha no kurwanya ibibi bakora mutangira amakuru ku gihe y’ababikora.”

Yakomeje ababwira ko iterambere ry’u Rwanda ryihuta, nk’urubyiruko basabwa kwihutana naryo barwanya ibyaha ibyo aribyo byose baharanira icyabateza imbere  mumyigire yabo dore ko ishuri ariwo murage wa mbere bafite uzabafasha kurigeraho.

Yagize ati :” Uko igihugu kihuta mu iterambere ni nako ibyaha bigenda by’iyongera iby’ikoranabuhanga, abantu bizeza abandi akazi keza n’amashuri meza hanze y’igihugu n’ibindi bitandukanye. Nkuko igihugu kiba kibafitiye ikizere kikabatangaho byinshi kugira ngo mwige neza, murasabwa kukigaragariza icyo kizere muharanira kurwanya ikintu cyose cyaza kigamije guhungabanya umutekano w’abaturage mutanga amakuru yabakora ibyaha.”

AIP Ntirenganya yasoje abifuriza kuzagira ibiruhuko byiza anabasaba kuzaba abafatanyabikorwa beza ba Polisi batangira amakuru ku gihe.

Nyuma y’ibiganiro urwo rubyiruko rw’abanyeshuri rwishimiye impanuro nziza rwahawe na Polisi ruvuga ko rugiye kuba umusemburo w’impinduka mu baturage rurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha. 

Biseruka jean d’amour

 6,761 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *