Kizito Habimana ari kwica ishyaka PSD, Biruta amuhagarikiye

Ngo bidakuka Habimana Kizito  yamaze kujya muri CND, ku rutonde rw’abadepite muri manda itaha ku itike y’ishyaka PSD bihawe umugisha na Dr.Vincent Biruta.Ngo byumvikane ko    tariki ya 23 Werurwe 2024  mu kitwa  congres ya PSD ari umunsi wo kubyina intsinzi kuri Kizito  no gukora urutonde  rwabazamuherekeza .

Ayo ni amwe mu magambo y’abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (P.S.D.) bo mu Karere ka Butare iwabo w’abavukana amashuri atatu.

Nkuko bitangazwa na bamwe muri abo barwanashyaka ngo tariki ya 25 Gashyantare 2025  ubwo habaga congres y’ishyaka ku rwego rw’Akarere ka Huye ngo batunguwe no kubona amasura mashya muri ako karere batazi n,igihe binjiriye muri PSD.

Umwe mu barwanashyaka b’imena utifuje ko amazina ye atangazwa ati:”Ishyaka PSD, ku rwego rw’Akarere ka Huye Kizito Habimana arigeze aho ifundi igira ibivuzo.Uyu mugabo ntazwi muri PSD, bivugwa ko yahoze mu ishyaka Green Party rya Dr.frank Habineza .Amaze guta umurongo yegereye nyakwigendera Gasarabwe J Damascene  nk’inararibonye muri politiki ngo amurwaneho nibura  abone imibereho y’ejo hazaza.Koko ngo byaje gucamo inkweto ibona iyayo  maze Kizito aba umurwanashyaka wa PSD ndetse abona n’imyanya ituma ahura n’abasirimu.Amaze gushira impumpu azamutse mu ntera ngo nibwo  yateye umugongo Gasarabwe, ndetse bituma uyu musaza yirukanwa mu ishyaka.”

Ngo Kizito  ageze mu ishyaka  yihutiye kwirukana abatavuga rumwe nawe kugirango mu byemezo azajya afata ntawe umuvuguruje.

Umwe mu birukanwe ati:”Ni byo koko yirukanye abantu benshi yasanze muri PSD, nka Nanyerere Eric,utuye mu Gako akaba yari muri komite y’Akarere ka Huye mu rwego rwa discipline.Hari Corneille wari president w’Umurenge wa Mbazi na Pierre Claver Ngendahayo wari muri komite y’Akarere.”

Nubwo  Kizito  yatangaje  ko yirukana abo barwanashyaka    mu rwego rwo kuvugurura inzego no kubahiriza amahame agenga ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), ntiyemeranya n’abarwanashyaka bo mu Karere ka Huye .

Umwe utemeranya nawe ati:”Ntabwo wakwirukana abantu uvuga ko bikozwe mu rwo kuvugurura inzego no kubahiriza amahame agenga ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), kuko ntiwakwirukana Eric, Corneille cyangwa Pierre Claver, ngo uzane Ange Ishimwe nk’umwanditsi wa discipline cyangwa Twizere Chantal  ishinzwe imari n’inyandiko mu Karere ngo ukoze amavugurura.Ni ibintu yakoze mu nyungu ze na bariya bagore yazanye ntibazi iby’ishyaka PSD.Andi makuru atugeraho ngo na bariya bagore ashaka kubagira abadepite da!Reka dutegereze ntawe uvuma iritararenga.”

Kizito Habimana avugana n’ikinyamakuru  gasabo,net yatangaje ko bariya ba Eric, Corneille na Pierre Claver birukanwe kera nko mu myaka 15.Yirinda kugira icyo atangaza ku byabaye tariki ya 25 Gashayantare  mu congres ya PSD, mu rwego rw’Akarere ka Huye.Akajya atwoherereza sms ngo twitondere iyo nkuru  tuyikorane ubushishozi.

Ibyo yadusabye twabyubahirije , bikoranywe ubushishozi yifuzaga ,twumwifurije kujya mu nteko, no kuzakemura ibibazo bamuvugaho muri PSD. Cyane cyane ibya Ishimwe na Chantal kuko nabo bakeneye ubudepite da,erega kwitwa Honorable biraryoha kuko bibona umugabo bigasiba undi.

Uwitonze Captone

 1,405 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *