Umuswayire Munyakazi akomeje gukemangwa

Mu minsi ishize nibwo Munyakazi Isaki wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi yongeye kuvugwa mu bitangazamakuru ko akoresha dipolome y’inkongomani nako y’indyogo.

Munyakazi  yigeze kuregwa ko yahawe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000) nka ruswa yo kuzamura ishuri mu mikorere myiza kandi ritabikwiye.Uyu mugabo  yeguye muri Gashyantare 2020 nyuma y’uko yari akurikiranyweho ibyaha bya ruswa. Byaje no kumuhama maze mu mpera za 2021 akatirwa igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

None Munyakazi yongeye kumvikana ko yaba afite nibura  igipapuro kidasobanutse. Bamwe bati :”Kuki akomeje kwivuruga mu mwanda nkuwo nk’ingurube,erega agiye kuba aka ya mpyisi bavugirije induru , maze nayo kwikura mu isoni iti nizo mpundu mporana .

Mu mwiherero wo muri Gashyantare 2020 , nibwo Prezida wa Repubulika yanenze bamwe mu  bayobozi bari ku rwego rwa ministre begura ku mirimo kubera amakosa atandukanye.

Ku mpamvu yatumye uwari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi yagura, Kagame yavuze ko Isaac Munyakazi yariye ruswa kugira ngo akoreshe ububasha bwe mu gushyira ishuri ku rutonde rw’amashuri akora neza kandi atari ko bimeze.

Kagame ati: “Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru kuko nawe yaje kubyemera. Yabyemeye ariko kuko hari ibimenyetso adashobora guhakana. Bamufatiye mu cyuho ntabwo yabona uko abihakana.”

Umwiherero urangiye  nk’ishyaka  PDI (Ntangarugero muri Demokorasi) ryahaye itike Munyakazi ngo yicare muri Guverinoma ryahise rimukuraho icyizere maze abagize biro bavuze ko bitandukanije n’ibyaha yakoze ku giti cye. Bahita bemeza ko Dr Isaac Munyakazi yirukanwa burundu muri iri shyaka kuko basanga amakosa yakoze batayihanganira.

Perezida w’Ishyaka PDI Mussa Fazil Harelimama avuga ko iki ari icyaha nk’ishyaka batagomba kwihanganira   by’umwihariko ko uyu Dr Isaac Munyakazi yari mu bayobozi bakuru b’iri shyaka.

Ese koko Munyakazi afite Dogitora!?Bamwe barabyemeza abandi bakabihakana , ariko nawe ku giti avuga ko ayibitseho.Ni amayobera kuko muri iki gihe bamwe bihaye titile ya dogiteri.Umuforomo kuri kigo nderabuzima yiyita dogiteri, umuvuzi gakondo n’umucuraguzi ngo ni dogiteri n’abandi benshi bihaye iyo title batararangije amashuri abanza !.

Uwitonze Captone

 3,884 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *