Ngo diplome ya Munyakazi ashobora kuba yarayicurishije mu Biryogo

 Nyuma yaho ikinyamakuru igihe gitangaje ngo ”ibimenyetso bishya mu icukumbura kuri diplome ya Munyakazi”, bamwe batangaje ko hari benshi bafite izo diplome z’ibicupuri.

Uko ikoranabuhanga ryihuta ni nako abantu barushaho gukaza ubwenge bw’inda.Muri 2019,  mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, hafatiwe umugabo wari ufite  kashe 77 z’ibigo bitandukanye birimo ibyigenga n’ibya leta nka Polisi, afite n’izindi nyandiko zirimo na diplôme.

 

Diplôme ya Masters ya Munyakazi, igaragaza ko yarangije kwiga, ku wa 11 Ugushyingo 2011, ntawagombye kuyitindaho kuko hano mu Biryogo hakorerwa byinshi biruta gukora impapuro .

ikinyamakuru igihe kivuga ko Munyakazi yize imicungire n’imiyoborere mu bijyanye n’uburezi. Uyifashe ukayigereranya n’iz’abandi bize ibintu bimwe, umwaka umwe, usangamo inenge nawe ubwe atabasha gusobanura.

Mbere na mbere, “registration number”, ni ukuvuga nimero iranga umunyeshuri ya Munyakazi, itandukanye n’iz’abandi. Kugira ngo byumvikane, ubusanzwe iyo nimero iba imeze kimwe, zigatandukanira ku mubare uranga umuntu, naho ibindi byose ari bimwe, ni ukuvuga umwaka w’amashuri, ubwoko bw’amasomo n’ibindi. Ku ya Munyakazi, hari inyuguti zitarimo kandi ku bandi ho zirimo.

Mu isesengura IGIHE yakoze, umwe mu bahoze ari abakozi ba Kampala International University, ni we wemeje iyo nenge.

Icya kabiri, uwayisinyeho ni Dr Mpezamihigo Mouhamad watangiye akazi mu 2015, imyaka ine Munyakazi arangije kwiga. Abandi bo, basinyiwe na Prof Ndaula Mohammed wari uri muri uwo mwanya mu 2011.

Twabajije Munyakazi impamvu umuntu wamusinyiye, yasinye ataratangira akazi. Ati “Abasinye ibyo simbizi”.

Ikibazo twaragihinduye mu bundi buryo, tuti “reka dufate urugero Dr. Urabizi ko Minisitiri iyo ashatse gusohoka igihugu, abanza gusaba uruhushya. Uyu munsi usabye uruhushya, ugasinyirwa na Dr Edouard Ngirente, undi mugenzi wawe agasinyirwa na Anastase Murekezi, aho nta kibazo wumvamo?”

Ati “Kwiga no kurangiza ni urugendo, ntabwo ari ukugira impapuro. Impapuro zishobora kugira ikibazo, ushobora kureba ukamenya ngo cyatewe na nde, ese ni njye ufite ikibazo cyangwa ni uwo wundi?”

Yavuze ko hari n’abandi biganaga muri Kampala International University bari mu Rwanda, ariko abajijwe niba bo barabonye equivalence asubiza ati “ntabwo mbizi”.

Yabajije umunyamakuru ati “ese wowe uzi umuntu wasinye kuri diplôme yawe?”, umunyamakuru ati “Yego ndamuzi”, undi ati “Waragenzuye ureba niba koko uwagusinyiye ari we koko?”, umunyamakuru ati “Yego ni we, n’ikimenyimenyi ni we wasinyiye n’abandi twiganye.” Munyakazi ati “ibyo tubyihorere”.

Munyakazi yakomeje avuga ko igereranya rya diplôme tugereranya n’iye, ari iry’umunyeshuri wundi batiganye, gusa nubwo ibyo byaba ari ukuri, nta kintu na kimwe cyasobanura uburyo abantu barangije mu mwaka umwe, basinyirwa n’abantu batandukanye.

Ibindi bihamya bishya ku nenge muri Diplôme ya Munyakazi

Ubwo twakoraga inkuru ya mbere, twahamagaye Kampala International University, umukozi wayo asubiza ko atemerewe kugira icyo avuga. Mu kwandika iyi nkuru, twarongeye turahamagara, kuri iyi nshuro tubaza ibibazo bitandukanye n’ibya mbere.

Ikibazo twabajije, ni amazina y’umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amasomo wanditse inyandiko ya mbere ivuga ko Munyakazi atigeze aba umunyeshuri. Twashakaga kumubaza impamvu mu mabaruwa akurikiyeho, habayemo kwivuguruza.

Amabaruwa ane IGIHE ifite yanditswe n’Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iyi kaminuza ku kibazo cya Munyakazi, yose yanditswe n’abantu batandukanye mu gihe cy’amezi atandatu. Icyiyongera kuri ibyo, umuyobozi ushinzwe amasomo uri kuri site ya Kaminuza, atandukanye n’uwo umukozi wa kaminuza yabwiye umunyamakuru.

Ibi ubwabyo bigaragaza ikibazo mu mikorere y’iyi kaminuza bikanashimangira amanyanga ayivugwamo.

Icukumbura rya IGIHE ryaje kugwa kandi kuri “transcript” igaragaza amanota Munyakazi yagize. Iyo transcript nayo twayihereje umwe mu bahoze ari abakozi b’iyi kaminuza. Yavuze ko urebye imbonerahamwe iriho inyuma, itandukanye n’iy’az’abandi kuko mu gihe abandi hariho amagambo nka CU [Course Unit], GP, GRD, we nta kintu kiriho.

Usibye ibyo, urebye diplôme ya Munyakazi, ukirengagiza kuba umukono uriho ari uw’umuntu utari wagatangiye akazi mu gihe yarangizaga, na kashe iriho irakemangwa.

Twafashe Diplôme ye, tuyihereza umwe mu bahoze ari abakozi b’iyi kaminuza mu biro bishinzwe kwandika abanyeshuri, avuga ko byaba byiza tubajije kaminuza ikemeza niba kashe iriho ari umwimerere, kuko uyirebye hatarimo “logo” kandi mu zindi iba irimo.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko inzego zibishinzwe zafashe Masters ya Munyakazi, zigasanga ari impimbano.

Amayeri ari gukoreshwa n’abantu mu gushaka Impamyabumenyi z’Ikirenga
Mu icukumbura IGIHE yakoze, yabonye amakuru ya bamwe bifashisha imyanya bafite, kugira ngo babone Impamyabumenyi z’Ikirenga. Ingero zihari n’iz’umwe mu bayobozi b’ikigo, wasabaga abakozi be bari gukora ubushakashatsi, ko kugira ngo abasinyire, abemerere kubukora, ari uko bazamwandikaho nk’umwe mu bantu bafatanyije.

Ibyo byatumye wa muntu agira ubushakashatsi burenga 30 bumwanditseho ariko nta na bumwe yagizemo uruhare usibye gusinya. Byarangiye abwifashishije abona Impamyabumenyi y’Ikirenga.

Usibye ibyo kandi, IGIHE ifite amakuru ku buriganya bwagiye bubaho ku bakozi bari mu nzego zitandukanye za leta bavuga ko bize muri EST Burkina Faso. Amakuru avuga ko iki kibazo cyahagarukije inzego zinyuranye ku buryo bamwe bahawe igihe cyo kuba barangije kwiga bundi bushya bakabona ibyangombwa by’umwimerere.

Ku rundi ruhande, ibibazo by’abafite Diplôme zifite inenge, si abize mu karere cyangwa muri Afurika, kuko hari abavuga ko bize mu bihugu nk’u Buhinde, Pologne, Tchèque, Azerbaijan n’ahandi.

HEC iherutse gutangaza ko mu igenzura yakoze, mu banyeshuri barenga 2000 bavuze ko bize hanze, 10% aribo koko bari baragiyeyo. Aba banyeshuri baba basobanura ko bigiye mu mahanga, ariko hakorwa igenzura bikagaragara ko batigeze bajyayo, ibintu bitandukanye no kuba umuntu yakwiga hakoreshejwe iyakure.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gasabo

 5,167 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *