Nyagatare:Croix Rouge y’u Rwanda yitabiriye imurikabikorwa ryateguwe na JADF

Tariki ya 14-19 Werurwe kuri stade  y’Akarere ka Nyagatare, Pudence Rubingisa , guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yatangije    imurikabikorwa ( open day ) ryateguwe na JADF ( Joint Action Development Forum .Insanganyamatsiko y’icyo gikorwa ni ” Ihuriro y’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ”.

Rubingisa Pudence, guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Bwana Mazimpaka Emmanuel Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no Gutsura Umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yitabiriye icyo gikorwa.Hari kandi Mr Carlos uhagarariye Croix Rouge y’Igihugu cya Espagne mu Rwanda.

Mu  bikorwa Croix Rouge y’u Rwanda yakoze byahinduriye ubuzima bw’abaturage harimo kubakira imiryango itishoboye no guhabwa  amatungo.Kugeza amazi meza ku baturage , gutera inkunga amakoperative mu myuga itandukanye N’ubutabazi bw’ibanze n’ibindi…

Nko guteza imbere imibereho irambye ijyanye n’imihindagurikire y’ikirere mu cyaro mu Karere ka Nyagatare .Croix rouge nk’umufasha wa leta yateye inkunga  imiryango 529 yo muri koperative 9 n’amashyirahamwe 3. Sisitemu yo kuyungurura amazi kumiryango 125. Croix rouge yigishije ibigo by’amashuri n’abaturage gufata  amazi y’imvura .Itanga inyongeramusaruro z’ubuhinzi mu  makoperative n’imiryango .

Croix rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifite ibikorwa byinshi mu Karere ka Nyagatare ni muri urwo rwego mu mirenge ya Rwamiyaga na Karangazi  yaguriye abaturage ubutaka bugera kuri hegitari 25 zikorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi banarozwa inka 60, yanabafashije mu mishanga ibyara inyungu.

Uwitonze Captone

 1,357 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *