Huye:Abayoboke b’ishyaka PSD bararwanira imbehe inkono itarashya

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bayoboke b’ishyaka PSD mu Karere ka Huye ngo  hari bamwe mu bakombozi barangije kugabana imyanya y’ubudepite n’ubuminisitiri mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu mwaka wa 2024 azaba tariki 15 Nyakanga.

Ngo umukombozi wa mbere wamaze kwegukana intsinzi atarushye abandi bakanuye amaso ni Kizito Habimana wahoze ari Gitifu w’Intara y’Iburasirazuba akaba akora mu kigo cy’amahugurwa.

Umwe mu barwanashyaka b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD  mu karere ka Huye utifuje ko izina rye ritangazwa ati:”Tariki ya wa 25 Gashyantare 2024 , ubwo twasabwagwa  kuzitabira amatora ku bwinshi guhera mu bihe byo kwiyamamaza kugeza mu matora nyir’izina arangiye , byavuzwe ko hari bamwe mu bayoboke barangije kugura amakote yo guserukana ku  munsi wo kurahira. Si inkuru mbarirano kuko byavuzwe ko Kizito Habimana  yabirangije kera.Ngo ni ikimenyimenyi ngo yivugira ko nta wundi mwizerwa wa Biruta wamusumbya ubutoni kuko buri gihe niwe uhabwa kuyobora gahunda zose za PSD.Mu bandi bavugwa ngo ni madamu Serge Chantal winjiye muri PSD, mbere gato ya COVID-19.

Tariki  ya 23 na 24 Werurwe 2024, nibwo  ishyaka PSD rizakora Kongere ku rwego rw’igihugu  izitabirwa n’abarwanashyaka kuva ku bayobozi ba PSD ku rwego rw’umurenge akaba ariyo minsi ntakuka yo guhitamo abazajya ku rutonde rw’abadepite 80 cyangwa hasi yabo.

Ni mu gihe abadepite batorwa n’inzego amatora yabo azaba kuwa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, ni ukuvuga gutora Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; n’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu gihugu.

Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay’abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

UWITONZE Captone

 3,480 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *