Nihatagira igikorwa amaherezo ikiro cy’ibirayi kizageza ku gaciro k’idorari

Abamamyi nibo batungwa agatoki mu guhindagurika kw’ibiciro by’ibirayi, nkuko gasabo yabibwiwe na  bamwe mu bahinzi n’abacuruzi b’ibirayi ngo abo bamamyi akenshi baboneka hafi y’imipaka y’u Rwanda n’ibindi bihugu, aho u Rwanda ruhana imbibi n’igihugu cya Uganda no ku  mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda havugwa imirenge ya Mudende, Migeshi na Cyanzarwe.

Mu bindi bibazo bigaragara bikomeje gutuma umusaruro w’ibirayi uba muke, ni uruhare rwa ntarwo rw’abakagombye gufasha abahinzi ngo hakorwe ubuhinzi butanga umusaruro mwiza ku birayi. Abagronome b’imirenge nibo bakagombye gukurikirana umunsi ku wundi abahinzi b’ibirayi, bakita ku bibazo bahura nabyo.

Nyamara aba bagronome henshi mu turere duhinga ibirayi,  bigize nka ba ntibindeba ku buryo nta na hamwe muri aho  hahingwa ibirayi wasanga bita ku bibazo bivuka muri ubu buhinzi, ngo bagire anama abahinzi ku mikoreshereze y’amafumbire ndetse no ku buryo bwo guhangana n’indwara zibasira ikirayi.  Abandi bakagombye gufasha aba bahinzi, ni ab’iswe “abafasha myumvire”, abahinzi bivugwa ko bahuguriwe iby’ubuinzi bw’ibirayi, bakaba bafasha bagenzi babo mu kunoza ubu buhinzi. Aba nabo urebye, nta musaruro ugaragara batanga muri uyu murimo, dore ko benshi muribo nta bumenyi buhagije baba bafite mu buhinzi bw’ibirayi kandi bakaba bakora nk’abakoranabushake, nta gihembo bategereje.

Kugirango igiciro cy’ibirayi kigabanuke ku isoko  nuko tumwe mu Turere tweza ibirayi tuba twihaje mi biribwa,   cyane Imirenge itatu ihinga ibirayi cyane izwi nk’imirenge y’amakoro, ikoze kuri Pariki y’Ibirunga ari yo: Gahunga, Rugarama na Cyanika.

Ikindi hakaba hari Imirenge  ya  Kinoni, Kagogo, Kinyababa, Butaro, Ruhunde, Bungwe, Cyeru, Rwerere, Gatebe, Kivuye na Nemba ihinga ibirayi ariko igahura n’ikibazo cy’abamamyi.

Uwitonze Captone

 1,853 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *