Musanze:Bamwe mu bahatuye bavuga ko babangamiwe n’ibisambo byihishe mu bijyanye no gutanga ibyangombwa myubakire

Bamwe mu baturage bo  mu murenge wa Muhoza,Musanze , Cyuve , Kinigi na Nyange  mu karere ka Musanze, barashinja ubuyobozi gutiza umurindi imyubakire y’akajagari kuko ngo hari abari kwemererwa kubaka mu muhanda bagafungira abandi inzira.

Umwe mu bayobozi waganiriye na journal Gasabo , yavuze ko nta wahakana ko ruswa idahari ariko , ko icy’ingenzi ari ugufata ingamba zo kuyirwanya.

Ati “Nta wutaka atababaye. Niba abantu bakomeza kubivuga, tuvuze ko idahari twaba tubeshye ariko icy’ingenzi ni ukuvuga ngo harakorwa iki ngo irandurwe.”

Yavuze ko abagira uruhare mu gutanga ruswa ni na bo basubira inyuma bagataka ko ibarembeje. Dukome urusyo dukome n’ingasire; uwayitanze ni na we wagakwiye kugira uruhare rw’ibanze mu gutanga amakuru.”

Akomeza  avuga ko iyi ruswa igaragarira mu bubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bikagera n’aho inzu zabo zisenywa kandi bazitanzeho amafaranga.

Ati “Ntibikwiye ko inzu y’umuturage ikurwaho yarayishyizeho amafaranga; twagombye kumufasha kutayishyiraho.”

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Musanze babwiye gasabo.net ko   Bitugukwaha( ruswa)  ikomanga  cyane muri serivisi ya  One Stop Center mu karere ka Musanze ngo niho hagomba gushakishirizwa bimwe mu bisambo byihishemo n’uburyamo bwa ba rwiyemezamirimo  bakorana nabo barusahuriramunduru.

Umwe ukora muri iyo serivisi  utifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye gasabo  ko  ikibazo cy’iyo ruswa bakizi ko mu nzego z’ibanze itangwa ndetse ko na bamwe muri barwiyemezamirimo bakorana na bamwe mu bakozi b’akarere bazwi, ariko hakaba hagikorwa isuzuma ryimbitse cyane ko nta kibazo cyayo bari bakira, agahamya ko batazihanganira umuyobozi uwo ariwe wese ushobora gufatirwa muri iryo kosa.

Agira ati, “Hano nta kibazo cya ruswa turahura na cyo, gusa abubaka badafite ibyangombwa bo ni benshi kandi iyo bafashwe barahanwa,  gusa ntabwo ajya hejuru ngo yerure avuge ko aba yatanze ruswa. Urumva rero ntabwo dushobora gushinja umuntu tutamufashe.Ariko hari bamwe muri ba rwiyemezamirimo bashyirwa mu majwi, ubutaha nzaguha liste yabo ubatangaze.”

Uwitonze Captone 

 759 total views,  14 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *