RIS KIVU BREEZE HOTEL:Hotel ya Croix Rouge Rwanda mu Karereka Karongi

Karamaga Appollinaire SG wa Croix Rouge Rwanda  hamwe n’abagize komite ya Croix Rouge Rwanda ku rwego rw’igihugu.Uri hagati ya madamu Jean d’Arc na Mukandekezi Francoise vice perezidente wa CRR.

Nyuma y’inama y’Abafatanyabikorwa ba Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta  yabaye tariki 28 Ugushyingo 2022 yabereye ku cyicaro cyayo ku Kacyiru yo gutangiza ku mugaragaro ikigo cy’amahugurwa y’ubutabazi bw’ibanze na serivisi ya ambulance.Tariki ya 29-30 Ugushyingo 2022 hakozwe   ikindi gikorwa n’abafatanyabikorwa bagera kuri 100  i Karongi kuri RIS KIVU BREEZE Hotel CRR yubatswe na Croix Rouge y’u Rwanda.

Mu nama hagaragajwe ibikorwa  bya Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta  yakoze muri 2021-2022 mu bufatanye n’abafatanya bikorwa ndetse  n’ibikorwa biteganijwe 2022-2023.

Abafatanyabikorwa bitabiriye iyo nama hari uhagararari Uganda  ubayo uhuza Uganda , Burundi , Kenya n’u Rwanda (CICR : Head of Delegation ) . Uhagarariye Federation ya CRR Cluster ya Kinshasa ihuriwemo na DRC , CONGO BRAZZA , BURUNDI N’U RWANDA ).Abashyitsi 2 baturutse muri Croix Rouge y’Ububiligi.Abashyitsi 2 baturutse muri Croix Rouge ya Autriche. Uhagarariye Croix Rouge ya Espagne.Uhagarariye Croix Rouge ya Japon. Intumwa ya Unicef. Intumwa ya Minema Ministere ya Environnement n’Akarere ka Karongi. Umushyitsi   mkuru yari Uwambajemariya Florence,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburenegerazuba.

Bamwe mu bashyitsi b’abanyamahanga baje bahagarariye Croix Rouge zo mu bihigu byabo kuri RIS KIVU BREEZE HOTEL

Nyuma yo kugaragarizwa ibikorwa biteganijwe muri 2023 hari ibyo abafatanyabikorwa biyemeje gufashamo CRR nka : Resilience Projects ( Kugura amatungo , imirima , Kubumbira abaturage mu matsinda yo kwizigama , isuku n’isukura …); Amazi meza; Gukumira ibiza no kugoboka abahuye nabyo no kurwanya indwara z’ibyorezo n’ibindi ..

Hasuwe kandi ihoteri Croix Rouge Rwanda  yujuje mu Karere ka Karongi ifite ibyumba 27  byo gucumbikamo,  icyumba kinini cy’inama na Restaurant .Iyi hotel ikaba yubatswe ku nkunga ya Croix rouge  y’Ububiligi .

Nyuma y’uko tariki 30/11 Croix Rouge y’u Rwanda itangije hoteri RIS KIVU BREEZE HOTEL mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Bwishyura ;Kubera ubwiza bw’iyo hotel  no gutanga serivisi  nziza yo kwakira abakiriya hatangiye kubera inama .

Ni muri urwo rwego  tariki 02/12/2022 kuri RIS KIVU BREEZE HOTEL habereye inama ya NAEB ku rwego rw’intara y’ Iburengerazuba ,ikaba yariyobowe na nyakubahwa Gouverneur w’intara y’iburengerazuba  Habitegeko Francois .Nkuko twabitangarijwe ngo iyo nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa bagera kuri 90, yatangiye saa tatu irangira sa cyenda n’igice kandi yagenze neza .

Gouverneur w’intara y’iburengerazuba  Habitegeko Francois mu  nama yitabiriwe n’abafatanyabikorwa bagera kuri 90 muri RIS KIVU BREEZE HOTEL, ya Croix Rouge Rwanda

Gouverneur w’intara y’iburengerazuba  Habitegeko Francois mu nama ya NAEB,n’abandi batumirwa  batambagira ubwiza bwa RIS KIVU BREEZE HOTEL

Ubwo rero abafite inama , abakora ubukwe n’abashaka kuruhuka mugane RIS KIVU BREEZE HOTEL, ya Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta.Abayirimo baba bumva amahumbezi n’akayaga k’ikiyaga cya Kivu.

 2,620 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *