Croix Rouge y’u Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge
Ku wa Kane tariki 08 Gicurasi 2025, Croix-Rouge y’u Rwanda yijihije Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge, hazirikanwa insanganyamatsiko yo “Gukomera ku bumuntu”/Keeping humanity.
Uyu munsi wa Croix-Rouge na Croissant Rouge wizihizwa buri wa 8 Gicurasi, aho Isi yose iba izirikana Henry Dunant washinze uyu muryango, akaba ari nayo tariki y’amavuko ye
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igamije guha agaciro ubwitange bw’abakorerabushake n’abakozi ba Croix-Rouge na Croissant Rouge, bagira uruhare mu kugarurira icyizere abari baragitakaje.
Muri uyu mwaka wa 2024–2025, Croix-Rouge y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye byo gufasha no kugoboka abaturage bari mu kaga, by’umwihariko abari mu bibazo bikomeye kurusha abandi.
Uyu muryango wagejeje amazi meza ku baturage bo mu turere twa Gisagara, Nyamasheke, Rwamagana na Kayonza.
Imiyoboro y’amazi meza yubatswe ifite uburebure bwa kilometero 34, ikaba yaragejeje amazi ku baturage barenga ibihumbi 20, yatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 550.
Imiryango igera kuri 470 yo mu turere twa Rwamagana, Kayonza na Ngoma yahawe amatungo magufi arimo ihene n’ingurube, agera kuri 900, afite agaciro k’asaga miliyoni 49 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu turere twavuzwe haruguru, amatsinda y’urubyiruko akora imishinga ibyara inyungu yatewe inkunga ingana na miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu karere ka Nyagatare, Croix-Rouge y’u Rwanda yatanze amatungo 300 arimo ihene, ingurube n’intama, afite agaciro ka miliyoni 19.839 Frw.Umuntu yahitaggamo itungo ashaka.
Mu karere ka Nyamasheke, hatanzwe amatungo (ihene n’ingurube) ku miryango itishoboye 180, afite agaciro ka miliyoni 19.200.000 z’amafaranga y’u Rwanda.
Imiryango 350 yo mu karere ka Nyamasheke yatewe inkunga mu kunoza uburyo bwo guteka bubungabunga ibidukikije (kubaka rondereza, pressure cooker, na wander bag). Byatwaye miliyoni 21 Frw.
Muri Nyamasheke, kandi koperative ebyiri z’abagore zifite abanyamuryango 120 baguriwe ubutaka bwa hegitari 1.5 n’inyongeremusaruro, bifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2024, ubwo hadukaga ibyorezo bya MPOX na Marburg, Croix-Rouge y’u Rwanda, ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, yahuuye abakorerabushake no gukangurira abaturage kwirinda ibyo byorezo.
Mu guhangana n’ibi byorezo, uyu muryango wahaye imiryango itishoboye ibikoresho by’isuku, byose byatwaye amafaranga agera kuri 89.079.900 Frw.
Mu mpera z’ukwezi gushize, mu karere ka Rubavu, imiryango 800 yahuye n’ ibiza yaragobotswe, ihabwa ibikoresho by’ ibanze, ndetse imwe muri yo yari yasenyewe amazu ihabwa amabati, byatwaye 14.350.000 Frw.
Wilson Karasira, Perezida wa Croix-Rouge y’u Rwanda, yatangaje ko uyu munsi wizihizwa mu bihugu 192 ku isi hose, aho abantu bagaruka ku mahame shingiro y’umuryango.
Ati: ‘Ari yo: Ubumuntu, Kuba intabera, Kutabogama, Ubwigenge, Gufasha nta gihembo utegereje, Ubunyangamugayo, no Kuba gikwira.’
Croix-Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ihamagarira abakorerabushake n’abakozi bayo gufasha ababaye kurusha abandi, muri gahunda y’Agasozi Ndatwa, hakazirikanwa insanganyamatsiko ya ‘Gukomera ku Bumuntu’.
Umuryango utabara imbabare wa Croix- Rouge wageze mu Rwanda mu 1962 ariko wemerwa imbere y’amategeko mu 1964.
Uwitonze Captone
165 total views, 695 views today