Musanze:Mu gihe bamwe mu bayobozi b’Akarere babyukira mu kazi ka leta abandi babyukira mu nyungu zabo bacukura umucanga muri Mukungwa

ubuMukungwa ni umugezi ukorwaho n’uturere twa Ngororero, Nyabihu, Musanze, Burera na Gakenke.  Ukikijwe n’imisozi miremire  ihanamye, ibamo utugezi twinshi tuwirohamo.
Ariko kubera uburyo bamwe mu bakozi  b’Akarere, barimo ba midugudu, bamwe mu ri ba gitifu b’Utugali n’ibindi bisambo bituruka ku Karere , uyu mugezi watangiye kwangirika bitewe n’ibitaka bituruka mu misozi iwukikije bacukuramo ibumba n’indi micanga .

Aha niho hakorerwa ubucukuzi bw’ibyo bita travertin ribyazwamo ishwagara ikoreshwa mu kurwanya ubusharire bw’ubutaka ishwagara ikunze gukoreshwa mu ntara y’amajyepfo mu turere tubonekamo nyine ubutaka bushaririye.

Ubwo bamwe mu banyamakuru yasuraga aka gace ka Kiryi, basanze ibihakorerwa biteye agahinda ku rugero rwo hejuru ku buryo hatagize igikorwa, mu gihe gito ubu butaka bwa Kiryi bwari busanzwe butunze abahaturiye bwazahinduka agasi ndetse n’imigezi ya Mpenge na Mukungwa ikaba yahangirikira ku buryo bukomeye.

Bivugwa ko  ba mwe mu bakozi b’Akarere bihishe  inyuma ya ba rwiyemezamirimo barimo abitwa Nshimyimana, Cyiza, Desire bimirijwe imbere n’umuyobozi w’umudugudu wa Kiryi witwa Innocent Bizimungu, birwa batengura imisozi ikikije Mukungwa .

Muri ubu bucukuzi bwabo bakaba bararenze ku mabwiriza agenga ubu bucukuzi bwa kariyeri harimo kutajya munsi ya metero 3 m ushaka travertin no gushyira ibi binombe kure ho metero 300 uvuye aho batuye, no kuba batubahiriza itegeko rya escalier igihe bacukura iyi travertin.

Ariko ikibabaje muri byose, ni uko aba ba Rwiyemezamirimo batubahirije ihame ribasaba kugerageza gutunganya aho barangije gucukura, bakaba bahasubiza ubwiza hahoranye, basuburanya neza aho bacukuye bakahatera ibiti, none ingaruka zikaba zarabaye ihindika ry’agasi ku butaka bakoreraho ubu buhinzi.

Uwitwa Mariko we, yazanye n’akandi gashya aho abumbira amatafari, kuko umusozi wose uhanamye yarangije kuwambika ubusa, akaba nta giti kikibabo, isuri iva kuri uyu musozi ikaba ikomeje kwangiza ubutaka buhegereye, ibi akaba abikoze kuva mu myaka 30 ishize, ikigaragaza ubukana bw’ibikorwa bye byangiza ubu butaka nanone buherereye mu Kiryi.

Ikindi giteye ubwoba ni ukuntu abacukura travertin bibasira umugezi wa Mpenge n’inkengero zawo, bakaba basukamo ibitaka n’imyanda bikomoka muri ubu bucukuzi ku buryo byabaye ngombwa ko uyu mugezi wishakira indi nzira kubera iyi misozi y’imyenda irohwamo.

Ibi bikorwa byangiza umugezi wa Mpenge ndetse n’ibindi byo kubumba amatafari bikorerwa ku mabanga y’imisozi ikikije ikibaya cya Mukungwa bikaba bizahgira ingaruka zikomeye ku rusobe rw’ibinyabuzima biherereye muri aka gace, mu gihe bizwi ko hari umushinga uri hafi gutangizwa wo gutunganya Pariki muri iki kibaya cya Mukungwa.

Mu gihe bamwe mu bayobozi b’Uturere bashyira ingufu mu  kubungabunga ibyogogo by’imigezi itandukanye  nka Sebeya, Nyabarongo, Secoko, Satinsyi, Nyabugogo  hifashishijwe gutera imigano ku nkombe z’imigezi, gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora, guca imiringoti no gutera imirwanyasuli, gutera amashyamba, gufata amazi ava ku bisenge by’amazu n’ibindi .Mu karere ka MUSANZE aho kungurana ibitekerezo ku nyigo ijyanye no kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Mukungwa hibandwa ku bikorwa byo kubungabunga ibidukijije no guteza imbere imibereho y’abaturage bamwe  mu bayobozi ba ko karere birwa batakanyura imisozi bateza ibibaza abaturage .

Uwitonze Captone

 345 total views,  545 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *