Ingamba z’Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda ( PSR), mu kurengera ibidukikije mu myaka itanu iri imbere

Tariki ya 4 Ukwakira  2020, ba Camarades  b’ ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda ( PSR), bunguranye inama ku ruhare  ishyaka PSR, ryagira mu kurengera ibidukikije mu myaka itanu iri imbere kugirango , u Rwanda n’abanyarwanda  bagire imibereho myiza.

Kuva na kera ishyaka rya PSR, ryafashe ingamba ko  kurengera ibidukikije , ari inkingi nyamakuru mu bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda.Ni muri urwo rwego ishyaka PSR, ryihaye inshingano zo kugira uruhare mu kwita ku bidukikije no kurengera isi dutuye mu kurwanya ibyahumanya ikirere.

Perezida w’ishyaka Jean Baptiste Rucibigango yasabye urubyiruko ko bagomba  gufata  iya mbere mu kubungabunga ibidukikije ndetse bakabishishikariza n’abandi .

Camarade  Mukama visi-perezida w’ishyaka PSR, yavuze ko ishyaka rigomba gushyira mu bikorwa  ingamba z’igihugu zigamije kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe (Green Growth and Climate Resilience Strategy) , kugira dukomeze kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima .Kigali igomba gusa neza igatandukana n’ imijyi ku isi yanduza nka  Newdheli mu Buhinde na Dakar muri Senegal igihugu cyo muri  Afrika kubera imyanda bajugunya hanze

Mu biganiro byatanzwe byavugaga ahanini :Kwaguka kw’imigi; Guhumanya umwuka duhumeka n’ihindagurika ry’ikirere; icyo amategeko abivugaho n’ingamba z’ishyaka rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda ( PSR).

Ku bijyanye no kwaguka kw’imigi , ba camarades  b’ishyaka rya gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda ( PSR), basobanuriwe ko , mu myaka icumi ishize u Rwanda rwagize iterambere ryihuse  mu mibereho myiza y’abaturage n’ubukungu .Iri terambere ryihuse rikaba ryaratumye abantu batura ahantu hatateganyijwe nko mu manegeka no mu bishanga.

Bikaba byarangije  ibidukikije  kuko isuri n’inkangu byatwaye amazu, ibiti n’ubutaka bijya  mu mibande bihumanya amazi bikaba byatera indwara zitandukanye.Ikindi kibazo ni ubwinshi bw’abimukira bahunga icyaro bagana imijyi, bigakurura  ubwiyongere bw’ibyuka bihumanya inzira y’ubuhumekero bisohorwa n’ibinyabiziga.

Ukwaguka k’imijyi kutateganyijwe kwateje ibibazo ku mikoreshereze y’ubutaka n’amazi kandi aribyo mibereho y’abaturege n’iterambere mu by’ubukungu bishingiyeho.Ku by’ibyo rero ishyaka PSR,ryashyigikiye byimazeyo kandi ryiteguye gutanga umusanzu waryo mu ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko riherutse gushyirwaho rikangurira abakoresha moto bose kwitabira gukoresha moto zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

Nyuma y’ibyo, kubera ko abantu bari gutura cyane mu nsisiro no mu mijyi  Leta  yarashyizeho inyigo n’igishushanyo mbonera by’umujyi bijyanye imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Naho ku bijyanye no guhumanya umwuka duhumeka , abakamarade ba PSR, basobanuriwe ko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije( REMA),  mu mwaka wa 2020 bwerekanye ko ubwiyongere bw’ibinyabiziga bikoresha moteri n’ibyuka bisohora aribyo ahanini nyirabyazana w’ihumana ry’umwuka duhumeka rikomeje kwiyongera .Cyane cyane ko ibyinshi muri ibyo binyabiziga biba bitujuje ibisabwa ku bigendanye n’ikigero cy’umwuka wemewe gusohorwa n’ikinyabiziga.

Ishyaka PSR, rikaba ryemera ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri muntu utuye isi.Ni muri urwo rwego ishyaka PSR n’urubyiruko rwaryo , bashyizeho ingamba 9 zashyirwa mu bikorwa mu kurengera ibidukikije:Ingamba ya mbere ni gutunganya imyanda yose hagamijwe ko yakongera gukoreshwa mu bundi buryo kandi itanduje ibidukikije; Kurandura burundu ibihumanya amazi cyane cyane ibituruka ku myanda ndetse n’ibindi bishobora kuyahumanya.Uburyo bunoze bwo kurondereza ingufu z’amashanyarazi hifashishijwe amatara arondereza amashanyarazi ndetse n’ikoreshwa ry’imirasire y’izuba.

Ibikorwa byinshi byo gutera ibiti mu rwego rwo gusukura umwuka duhumeka no gucogoza ibihumanya ndetse no kugabanya kwiyongera k’ubushyuhe.Gukangurira abantu gukoresha batiri bongera gusharija iyo umuriro washizemo nk’ingamba yita ku kurengera ibidukikije.

Gushishikariza abantu kureka itabi ndetse no gutanga ibihembo ku bantu babashije kurireka kuko ryangiza ubuzima bwabo rikanahumanya ikirere.Gutanga ibihembo ku bahinzi birinda gukoresha imiti ihumanya ibidukikije hagamijwe kwimakaza ubuzima  buzira umuze ndetse no gucogoza ingaruka ziterwa no gukoresha imiti ihumanya ubutaka igahumanya n’ubuzima bwacu.

Gutera inkunga imiryango y’urubyiruko n’amahuriro agamije kubungabunga ibidukikije no kugira uruhare mu gutuma amasomo yo kubungabunga ibidukikije ashyirwa mu nteganyanyigisho z’amashuri no gushyigikira uburezi bukangurira abantu kwita ku bidukikije kuko bugira uruhare ruhambaye mu guha abantu ubumenyi bukenewe mu kubaka imijyi yita ku bidukikije no kugera ku iterambere rirambye.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *