MUSANZE: Nyuma yo gutsinda urubanza akabura kirengera, HAKIZIMANA Damien arasaba kurenganurwa.

Uwitwa Hakizimana Damien utuye mu kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze arasaba kurenganurwa, agahabwa ubutabera nyuma yuko atsinze urubanza akabura kirengera.

Avuga ko yaje guhura n’ikibazo cyo gukenera amafaranga akajya mu mujyi wa Musanze akegera Itsinda rizwi ku izina ry’Ubwumvikane Susa, rikuriwe n’uwitwa Ngendahimana Bonaventure, bakagira Compte muri AB Bank, aho abitwa Kavamahanga Elisa na Uwimana Laurence bari abamandateri( Abafite uburenganzira kuri Konti) ikuriwe na Ngendahimana Bonaventure.

Nyiri ugutabaza Hakizimana Damien yagize ati”Baje kumpa amafaranga, tugirana amasezerano igihe cyo kubishyura kiragera, ndayabishyura yose, maze kuyabishyura bakomeza kubika icya ngombwa cy’ubutaka cyanjye kuko ari cyo nari naratanze nk’ingwate, nza kuzashiduka bangejeje mu nkiko bandega ko nanze kubakorera ihererekanya butaka (mutation).

Hakizimana yakomeje agira ati”Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rumaze kwinjira mu mizi y’urubanza, rwakemuye ikibazo ruvuga ko ibyo bakoranye byose bisa n’urunguze rwatanzwe hagati yabo, bityo ko uwahawe amafaranga kandi akayishyura yose, nta kindi abagomba.

Gusa haje gukomozwa ku gaciro k’uwo murima ko kuva mu mwaka wa 2022 kugeza 2025, ku bw’inyungu za Ngendahimana Bonaventure n’abo bafatanije Konti yavuzwe haruguru bituma Urukiko rwibanze rwa Muhoza rutegeka ko Hakizimana Damien azatanga amafaranga angana na miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana acyenda mirongo ine na bitanu na magana atatu na makumyabiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.945.320 frw) hiyongereyeho ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda(500.000 frw) ajyanye n’igihembo cy’Umwunganizi mu by’amategeko(Avocat).

Hakizimana yashoje aragira ati”Ndasanga ari akarengane nakorewe kuko Urukiko rwibanze rwa Muhoza rwategetse ko ariya mafaranga ajyanye no gushyira mu gaciro nk’ako ubutaka bugezeho kuri uyu munsi, rwirengagije yuko nanjye ayo mafaranga nabahaye kiriya gihe, iyo nyakoresha ibindi, kugeza uyu munsi mba maze kuyabyaza undi musaruro kuko amafaranga agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi magana atandatu(4.600.000 frw) bari bangurije mu minsi makumyabiri(20) yose nari namaze kuyishyura cyane ko nayafashe mfite ahandi hantu nateganyaga kuyakura.”

Umunyamakuru wa GASABO NET yakomeje gutega amatwi uyu Hakizimana Damien aho yamubwiye ko kugira ngo bemere kumuha iyo nguzanyo, bari bamusabye kugirana n’umwe muri bo amasezerano yuko amugurishije ubutaka burundu kandi agahita amuha icya ngombwa cy’ubutaka imbere ya Notaire wigenga.
Umunyamakuru yabajije impamvu uyu Hakizimana Damien yemeye kwakira ayo mafaranga kandi abona azagwa mu mutego w’urunguze rutemewe mu gihugu cyane ko bishyura no gutwara umurima we, maze Hakizimana amusubiza agira ati “Ibyo nabikoze nzi ko ari amakosa koko, ariko nari nkeneye amafaranga cyane ariko na none nabonaga ko ntazayatindana ngo abe yantera ibibazo, byongeye nayabonye mu gihe cyihuse, mpita mpamagara uwo twari twagiranye amasezerano witwa Kavamahanga Elisa, bityo mubaza aho twahurira nkamusubiza inguzanyo bampaye ngira ngo nawe ansubize ingwate yanjye nari naramuhaye”.

Aha ni naho Hakizimana yahereye avuga ko Kavamahanga yamwohereje muri AB Bank, akamuha Konti iri mu mazina ya UBWUMVIKANE SUSA ndetse ngo abanza no kugira amakenga, ariko abajije abakozi bo muri iyo Banki bamubwira ko Kavamahanga iyo Konti ayibaho, bityo agira icyizere cyo kuyibitsaho.

Byaje kurangira uyu Hakizimana asubiza ikibazo cya nyuma cy’Umunyamakuru wa Gasabo.net cy’impamvu yemeye kwakira iyo nguzanyo kandi abibona neza ko yagaragaye nk’urunguze, akanemera kuyitangaho ingwate y’ubutaka bwe maze asubiza agira ati”Icyatumye nemera gutanga ingwate y’umurima wanjye nuko nari nizeye ubwishyu ariko nkongera gushimira Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza kubera ubushishozi rwagize mu gukemura icyo kibazo kuko rwasanze ariya masezerano yarakozwe mu buryo butubahirije amategeko”.

Amakuru agera kuri GASABO.net nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza nuko rwanzuye ko agomaba gusubirana ubutaka bwe akaba yaratangajwe no kubona rumutegeka gutanga amafaranga ibihumbi magana atanu (500.000 frw) by’Umwunganizi(Avocat)wa ba Kavamahanga kandi ari we watsinze urubanza ndetse n’andi bise guha agaciro ubutaka, bahereye igihe nagiranye nabo amasezerano kugeza uyu munsi Urubanza ruciriweho rugahinduka itegeko.

Yagize ati”Ndacyibaza uburyo yampaye amafaranga nkayamwishyura hamwe n’inyungu zayo zose, nyuma y’aho nkamusaba kunsubiza ingwate namuhaye, ahubwo ngasanga nitabye inkiko yanshizemo ku bw’akagambane!Nkaba nsaba kurenganurwa cyane cyane ngakorerwa ubuvugizi ku nzego zose zibifitiye ububasha.”

Rutamu Shabakaka

 698 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *