Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’abarobyi COOPILAC, baratunga agatoki ubuyobozi bwayo kwigwizaho umutungo.

Koperative y’abarobyi  COOPILAC  igizwe n’abanyamuryango  hafi 120  bo mu Karere ka Rubavu na Rutsiro.Bamwe mu bagize iyo koperative bavuga ko nta nyungu yindi babona uretse gutahana isambaza zo kurisha ubugali ngo naho ubundi yakijije bamwe mu bayobozi bayo  Semajeri Mussa na Isiaka.

Umwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu akaba n’umunyamuryango wa koperative  COOPILAC , avuga ko  isambaza ari imari ku masoko yose yo mu Rwanda cyane cyane i Rubavu na Goma muri Congo.Iyo ndyo ngo usanga ihuriweho na  bose haba abakire cyangwa abakene.

Yagize ati “:Koperative COOPILAC, iroba isambaza nyinshi , buri munsi kandi zikagurwa cyane kuko zifasha abazirya kubona agasosi cyane ku bafite ubushobozi bwo hasi kuko usanga igiciro cy’inyama kiri hejuru.Ariko ikibabaje nuko kuva imyaka n’imyaniko iroba, icuruza ngo mu isanduku ya koperative nta faranga ribamo. Umuntu akibaza , aho amafaranga acuruzwa ku munsi ajya!Twumva ko koperative ihorana imanza, ariko ntitujya tumenya izarizo.Ahubwo twumva buri gihe abayobozi bacu Isiaka na Mussa babwira umubitsi gusohora amafaranga yishyurwa abavoka n’abandi bantu baba baje kubaza imikorere ya COOPILAC.”

Bamwe mu banyamuryango bavuga ko , Koperative yabo,  COOPIRAC, ari  imwe mu makoperative  afite imanza nyinshi  kandi itigeze itsinda .

Umunyamuryango utifuje ko izina rye ritangazwa ati:”Njye na bagenzi banjye twibaza amaherezo ya COOPILAC, bivugwa ko imaze gutsindwa  hafi imanza 83, kandi nazo ntizirangizwe.Aribyo byatumbye itezwa cyamunara mu gihe yari yarananiwe kwishyura ideni rya miriyoni makumyabiri n’umunani ( 28.000.000 frws). Bivugwa ko imaze gutakaza hafi miriyoni zikababaka ijana ( 100.000.000 frws) ngo igaruze idani rya miriyoni 28.Murumva atari ubuswa koko.Niba COPILAC yaratsinzwe, urubanza rukarangizwa ntiyishyure , bikagera naho itezwa cyamunara irata amafaranga ngo bimare iki? Ikibazo si rwiyemezamirimo waguze koperative ahubwo COOPILAC,  yibwe n’abayiyobora. Ihuhurwa n’abavoka bavuga ngo muzane amafaranga tubaburanire kandi bazi ko batazatsinda.Twumva kandi  ngo , bamwe mu bayobozi bayo Mussa na Isiaka bayibonyemo igishoro.Tekereza nawe , mu gihe abarobyi baraye mu Kivu ijoro ryose n’imbeho , abandi baba biryamiye bwacya bakajya ku Kivu kugurisha isambaza.Bishyirira mu mifuko , abarobyi bagahabwa bitanu n’isambaza zo kurya.Ubundi bakiyubakira amazu ahenze abandi barara mu mazi .”

Mussa Semajyeri na Isiaka babwiye ikinyamakuru Gasabo ko COOPILAC , itunguka koko  ariko ntibavuga aho umutungo ujya.

Isiaka ati:”Ndi mushya mu buyobozi , sinamenya iby’umutungo wa COOPILAC , wabaza Mussa wayiyiboye mbere.”

Mussa Semajyeri ati:Nta kibazo COOPILAC ifite , ibyo kwigwizaho imitungo sibyo , nukutubeshyera nta nzu nziza nubatse mbamo , uretse ko ngenda mbyumva bihwihwiswa.”

Mu rusange isambaza zigira amafaranga menshi kuko nta kindi bisaba  uretse gushyiramo umuraga gusa  (  uvamo isambaza ), ubundi  umusaruro w’amafi  ukuzura mu kiyaga cya Kivu. Keretse iyo habaye gahunda y’ikiruhuko cy’uburobyi hagamijwe guha amafi umwanya wo kongera kororoka, no kongera umusaruro.Kuba rero COOPILAC , yarahombye , igatezwa cyamunara ngo byose biri ku mutwe wa mussa na Isiaka.

Uwitonze Captone/gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *