Umunsi mpuzamahanga w’ibirirwa ku rwego rw’igihugu wabereye mu Karere ka Nyamagabe

Tariki ya 24 Ukwakira 2025, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Cyanika habereye igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku rwego rw’Igihugu insanganyamatsiko ni : “Duhuze imbaraga, duteze imbere imirire myiza n’ejo heza”.

Muri icyo gikorwa hatanzwe amatungo yo koroza aborozi batandukanye gusura imurikagurisha ry’ abafatanyabikorwa bazanye :ibirayi,imyumbati, ibishyimbo, imboga , ubuki n’imboga zitandukanye ;hapimwe  abana no kubaha indyo nkomezamikurire no gutera ibiti by’imbuto ziribwa.

Minisitiri Dr. Cyubahiro Bagabe yavuze ko kandi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa aba ari ukwibuka ko umutekano w’ibiribwa utagarukira gusa ku kugira ibyo kurya bihagije, ahubwo ikigamijwe ari ugukora ku buryo buri funguro ritunga umubiri uko bikwiye kandi rikagira uruhare mu gutuma umuntu atekereza neza.

Ati “Ni muri rwo rwego, twatangije gahunda yo kugaburira abana hifashishijwe ifu y’ibigori yuzuye intungamubiri z’ingenzi (Fortified Whole Grain Maize Flour).Tukaba dufite gahunda  yo gutera ibiti biribwa kuko imbuto zituma umuntu agira umubiri mwiza no kurinda ubuzima.Ibyo byose biri gukorwa ni gahunda yo gukemura ikibazo cy,igwingira kugirango  twigishe abanyarwanda ko kurya indyo yuzuye atari ibijumba, umuceli cyangwa inyama ko hakenewe imbuto.Ikindi tukaba tugeze ku rugero rushimishije  rwo kwihaza mu biribwa kandi  hari impinduko ishimije mu bijyanye no guhangana n’inzara.”

Yasoje akangurira abaturage kororera mu biraro kuko bituma amatungo  atanga ifumbire no kwirinda indwara zo mu gasozi.

Ms. Nomathemba Mhlanga umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, yavuze ko uyu mwaka wizihijwe mu buryo bwihariye kuko FAO yujuje imyaka 80 ishinzwe, ikomeje urugendo rwo gufasha ibihugu gutanga umusaruro mwiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho myiza.

Ati:Turishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera. Ubu 83% by’abaturage b’u Rwanda bafite umutekano mu biribwa, kandi turateganya gukomeza gufatanya na Leta y’u Rwanda kugira ngo n’andi mahirwe asigaye agere kuri bose. 
Yakomeje avuga ko FAO ikomeje gufatanya n’abandi bafatanyabikorwa binyuze mu gikorwa cy’ubufatanye muguhuza amakuru, abafatanyabikorwa n’abashoramari mu guteza imbere ubuhinzi burambye kandi burwanya ihindagurika ry’ikirere.

Uwitonze Captone

 905 total views,  911 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *