Nyabugogo, bamwe mu baguzi binura guhabwa inyama z’inkoko zitujuje ubuziranenge

Bamwe mu bagura inyama z’inkoko mu mazu ari imbere y’amarembo y’ahahoze hitwa OPROVIA-Nyabugogo binubira ko bahabwa inyama zitujuje ubuziranenge, ziba zitagikoreshwa mu mahotel ,aho kuzimena zikaza kugurishirizwa aho.

Jojo Muhire Claire,  ugura inyama muri zimwe muri izo butike  akazikaranga akaziha abakiriya avuga ko  iyo abaguzi be bamaze kuzirya bavuga ko zidasobanutse .

Ati:”Muri rusange bamwe mu banyarwanda bamaze kwitabira kurya inyama z’inkoko ariko kubera ko zihenda ziribwa na bake ni muri urwo rwego usanga bamwe baza kugura izo duteka ku ikarayi mbese bitewe n’ubushobozi bw’umuntu akaba yagura inyama y’akaguru, agatuza cyangwa ukuboko.Ikibabaje nuko izi duteka ibice bice batubwira ko zitaryoshye nk’inkoko zisanzwe botsa mu kabari cyangwa bateka mu rugo .Ngo izi ducuruza tuzikura ahantu hadasobanutse kandi tuzigura make.”

Akomeza avuga ko , nabo  batazi neza niba koko izo nkoko bahabwa ziba zarangiriyse cyane cyane ko nta bumenyi bafite bwo gutandukanya inyama zifite ubuziranenge  n’izononekaye.

Ati”:Niba abazirya bavuga ko zidasobanutse byashoboka kuba duhabwa koko inkoko zitujuje ubuziranenge cyane ko hari igihe tuzinduka mu gitondo tugiye kuzigura  tugasanga abaziduha bazironga kandi zifite n’impumuro  mbi.”

Twizere ko abafite ubuziranenge mu nshingano zabo  by’umwihariko Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) zizanyarukirayo kikareba niba izo nyama zicururizwa Nyabugogo zitashyira mukaga abazirya .Kuko inzobere mu mirire n’ubuvuzi zivuga ko inyama z’umweru nziza yujuje ubuziranenge , ari nacyo cyiciro inyama z’inkoko zibarizwamo nta ngaruka zigira ku buzima mu gihe inyama zitukura zivugwaho ko iyo zibaye nyinshi mu mubiri zongera ibyago byo kurwara umutima, kanseri na diyabete.

Uwitonze Captone

 987 total views,  1,000 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *