Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane mu Rwanda PPC ryakoresheje congre

Tariki ya 28 Mutarama 2024, nibwo abagize biro Politike y’Ishyaka ry’iterambere n’ubusabane, PPC bakoze inama nyunguranabitekerezo  banatora abagize  biro politiki y’ishyaka.

Visi Perezida wa Sena Dr Alvera Mukabaramba yongeye kugirirwa icyizere aba perezida w’ishyaka.SG  aba  Dr.Ndahayo Jean Berchmas naho umubitsi agirwa Dr.CelestinNiyonzima . Ni komite nibura  igomba kuyobora ishyaka PPC  mu gihe cy’imyaka irindwi kuko iyari iriho manda yayo yarangiye.

Nkuko byatangajwe na perezida w’iri shyaka, Dr. Mukabaramba Alvera ngo guteza imbere umuryango nyarwanda si igikorwa cy’ishyaka ry’iteramberee n’Ubusabane(PPC) gusa ahubwo bafatanyije n’andi mashyaka agize ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Ubundi Ishyaka ry’iteramberee n’Ubusabane(PPC) , rigamije Iterambere, Ubusabane n’Imibereho myiza y’Abanyarwanda rikaba ryarashinzwe taliki ya 01/08/2003 rifite ingengabitekerezo(Political Ideology) yo gushyira imbere agaciro ka muntu n’ubushake bwo guteza imbere umuryango nyarwanda.

Ishyaka ryiyemeje kubaha no gukurikiza itegeko Nshinga n’andi mategeko ya Repubulika y’u Rwanda nkuko bigaraga mu Itegeko Ngenga ry’Ishyaka ryashizweho umukono n’abayoboke shingiro Magana atandatu(600 membres fondateurs) kandi rigatangazwa mu Igazeti ya Leta No 15 yo kuwa 01/08/2003 rikanavuguruwa kandi rikanatangazwa n’a none mu Igazeti ya Leta no 28 yo kuwa 11/07/2022.

Mu bikorwa by’iterambere  by’ibanze by’ishyaka rya PPC mu guteza imbere imibereho y’abaturage hashingiwe kuri ibi bukurukira:  Guteza imbere uburezi Guteza imbere ubwisungane rusange (protection Sociale),Guteza imbere imiturire; Gushyiraho Politiki inoze un Imishahara, Guteza imbere ubutabera, uburinganire n’ubwenegihugu; Gushisgikariza abanyarwanda umurimo, Guteza imbere inganda zishingiye ku ikoranabuhanga no korohereza abaturarwanda kugera ku mari hashyirwaho gahunda yo koroshya ingwate (garantie) no kugabanya inyungu ku nguzanyo.
Amashusho agaragaza uko abayoboke ba PPC bari bitabiriye inama (Photo:Captone)

Abayoboke b’andi mashyaka bari batumiwe

 

 

Ishyaka PPC rigishingwa ryatangiye mu mwaka wa 2003 rigizwe n’abayoboke magana atandatu bavuye mu turere twose tw’u Rwanda nkuko byari biteganyijwe n’ Ikigo cy’igihugu cyari gifite Imitwe ya Polituki mu nshingano. Uko Imitwe ya Polituki yagiye yizerwa n”abaturage yagiye yagura ibikorwa byayo none ubu Ishyaka rikaba rihagarariwe Ku nzego zose z’imitegekere y”u Rwanda kuva ku rwego rw’igihugu,Ku ntara, Ku karere, Ku murenge , Ku kagari no Ku mudugudu aho hari abagize Ubuyobozi bugizwe n,abayoboke umunani.

 3,044 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *