Gisagara:Ishyaka Green Party ryahuguye abarwanashyaka mu kubungabunga ibidikikije
Tariki ya 6 Ukuboza 2025, mu Karere ka Gisagara, ishyaka DGPR ryahuguye bamwe mu barwanashyaka baryo ku bijyanye n’amahame shingiro y’ishyaka n’inshingano zabo mu kurengera ibidukikije ndetse no gutora abahagararira iri shyaka mu byiciro bitandukanye kuva k’umurenge kugeza ku rwego rw’Akarere.
Mu kiganiro cyatanzwe na Hon. Mugisha Alex cyavugaga ku ngengabitekerezo y’ishyaka n’ibirango byaryo , bishimangira ibyo ishyaka rimaze kugeraho.
Bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka Green Party bavuga ko kuva ryagera mu Nteko Nshingamategeko ndetse na Sena hari impinduka ishyaka ryazanye mu miyoborere y’u Rwanda, bitewe n’ibitekerezo ryagiye ritanga bikagirira Abanyarwanda umumaro.
Umwe mu barwanashyaka ati:”Hari byinshi twagaragazaga ko muri mituweli, umuntu niba yishyuye atagomba gutegereza ukwezi kose, agomba guhita atangira kwivuza kuko barishyuraga bagategereza ukwezi kose kugira ngo umuntu azivuze, ariko ubu byarakozwe, ubu abantu barivuza bakimara kwishyura.Buruse y’abanyeshuri muribuka ko yari iri hasi cyane, twari twasabye ko yongezwa kandi leta yarabyemeye, barayongeza. Ibyo twabigaragaje turi i Butare.”
Uwitonze Captone
920 total views, 920 views today

