Gisagara:Ishyaka Green Party ryahuguye abarwanashyaka mu kubungabunga ibidikikije

Tariki ya 6 Ukuboza 2025, mu Karere ka Gisagara, ishyaka  DGPR  ryahuguye  bamwe mu barwanashyaka baryo  ku bijyanye n’amahame shingiro y’ishyaka n’inshingano zabo mu kurengera ibidukikije ndetse no  gutora abahagararira iri shyaka mu byiciro bitandukanye kuva k’umurenge kugeza ku rwego rw’Akarere.

Mu kiganiro cyatanzwe na Hon. Mugisha Alex cyavugaga  ku ngengabitekerezo y’ishyaka n’ibirango byaryo , bishimangira ibyo ishyaka rimaze kugeraho.

Bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka Green Party  bavuga ko  kuva ryagera mu Nteko Nshingamategeko ndetse na Sena  hari impinduka ishyaka  ryazanye mu miyoborere y’u Rwanda, bitewe n’ibitekerezo ryagiye ritanga bikagirira Abanyarwanda umumaro.

Umwe  mu barwanashyaka ati:”Hari  byinshi twagaragazaga ko muri mituweli, umuntu niba yishyuye atagomba gutegereza ukwezi kose, agomba guhita atangira kwivuza kuko barishyuraga bagategereza ukwezi kose kugira ngo umuntu azivuze, ariko ubu byarakozwe, ubu abantu barivuza bakimara kwishyura.Buruse y’abanyeshuri muribuka ko yari iri hasi cyane, twari twasabye ko yongezwa kandi leta yarabyemeye, barayongeza. Ibyo twabigaragaje turi i Butare.”

Uwitonze Captone 

 920 total views,  920 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *