Huye:Ishyaka Green Party (DGPR) ryakoresheje congres yaryo mu Ntara y’Amajyepfo

ImageTariki ya 7 Gashyantare 2026, mu Karere ka Huye  mu ntara y’amajyepfo, habereye congres y’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda . Icyo gikorwa cyatangijwe na Hon Dr Frank Habineza, perezida w’icyaka n’abandi bayobozi  batandukanye  ndetse n’umushyitsi waturutse mu gihugu cya Dannemark waje uhagarariye ishyaka Green Left.

Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro Hon. Sen Dr Habineza Frank , perezida w’ishyaka  DGPR-Green Party Rwanda yavuze ko muri gahunda z’ishyaka harimo kubaka inzego  neza kuva ku rwego rw’igihugu kugera hasi akaba ari muri urwo rwego nyuma y’amahugurwa abarwanashyaka bagomba gotora  inzego zose kugira ngo abatowe bakorere Ishyaka n’Abanyarwanda muri rusange.Nyuma atanga ikiganiro ku ideology y’ishyaka.

Yagize ati: “Ingengabitekerezo yacu ifite ibintu byinshi birimo kurengera ibidukikije, guteza imbere urubyiruko, guteza imbere abagore, byose biri mu nshingano zabo.”Inshingano ya mbere ni ukwagura ishyaka, gushaka abandi barwanashyaka, gukwirakwiza ingengabitekerezo y’ishyaka, hari no gukomeza kubana neza n’abandi banyarwanda bose bari mu yindi mitwe ya politike n’inzego za Leta.”Image

 

Abarwanashyaka bahawe ibiganiro bitandukanye birimo kugira uruhare rwo kubungabunga ibidukikije .

Uwera Jacqueline, watanze  icyo kiganiro yibukije ko ibidukikije  ari ingenzi mu buzima bwa muntu no ku binyabuzima muri rusange by’umwihariko amashyamba kuko atanga umwuka mwiza abantu bahumeka,abibutsa ko kubirengera ari ukwirengera kuko bibamo umwuka abantu bahumeka, bityo bikwiye kuba inshingano za buri murwanashyaka.

Image

 1,399 total views,  678 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *