BURERA: Barishimira kuba barakuwe mu manegeka bagatuzwa neza kandi heza.
Abaturage bo mu Karere ka Burera bazwi nk’abatejwe imbere n’imiyoborere myiza” bakuwe mu manegeka n’abagezweho n’ibiza, batujwe mu mudugudu wiswe “Isibo y’igisubizo” iherereye mu kagari ka Nyamicucu, Umurenge wa Butaro aho imiryango 16 yahawe inzu, ibikoni, ibikoresho byo mu rugo ndetse n’ibiryamirwa.
Ni inzu zubatswe mu rwego rwo gufasha abaturage gutura neza no kugira imibereho myiza yabo kuko hakozwe n’uturima tw’igikoni ndetse haterwa n’ibiti bya Avoka mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, bwaki n’igwingira ry’abana ndetse bikarinda n’ umuyaga ushobora gutwara ibisenge by’izo nzu.
Ntiruhunga Célestin na Harerimana Penina ni bamwe muri abo baturage batejwe imbere n’imiyoborere myiza baganiriye na GASABO.net bishimira inzu bahawe ndetse banashimira Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame wimakaje imiyiborere myiza.
Ntiruhunga Célestin yagize ati” Ndashimira Paul Kagame wanyubakiye inzu akampa n’ibindi byinshi birimo n’inka. Bityo, nkaba mwifuriza kurama no kurama no kuramuka, nkamwizeza ko iyi nzu nubakiwe nzayifata neza ndetse nkazayiraga n’abuzukuru.”
Harerimana Penina we yagize ati” Turashimira abayobozi mwese mutureberera ariko cyane cyane tugashimira Perezida Paul Kagame kuko kuba mbonye inzu yanjye nkaba mbonye matola, amashuka n’ikiringiti ndetse n’ibikoresho byo mu rugo ni ku bwe. Muzatubwirire Nyakubahwa Paul Kagame ko tumushimira ibyiza ibyiza akomeje kutugezaho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mukamana Soline yashimiye abaturage uburyo bakomeje kwiteza imbere bubahiriza gahunda za Leta maze asoza abasaba kuzafata neza inzu bubakiwe, bazigirira isuku ndetse n’ibiti bya Avoka byatewe bakazabikorera batibagiwe n’uturima tw’igikoni bubakiwe kuko aribyo bizabafasha mu kurwanya imirire mibi na bwaki.
Yagize ati’ Baturage beza b’akagari ka Nyamicucu, nk’ubuyobozi twongere tubashimire ko mwubahiriza gahunda za Leta ndetse tunabashimira ko mwitoreye neza Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame ari nawe watumye mwubakirwa izi nzu. Bityo rero, turabasaba kuzifata neza, muzikorera isuku ndetse n’ahangiritde mukahasana kuko ni izanyu.”
Yakomeje agira ati” Ibi bikoresho muhawe, murasabwa nabyo kubifata neza, mwirinda kubigurisha kuko nibyo bizabafasha gukomeza kugira ubuzima buzira umuze.”
Biteganijwe ko mu Karere ka Burera hazubakwa inzu 380 z’abakuwe mu manegeka n’abagezweho n’ibiza harimo izi 16 zubakiwe abatejwe imbere n’imiyiborere myiza zubatswe mu kagari ka Nyamicucu, ahazwi nk’isibo y’igisubizo mu murenge wa Butaro muri 43 zizubakwa muri uyu murenge mu gihe mu Karere kose bitarenze kuya 06/06/2025 hagomba gutahwa inzu 348 mu nzu 380 ziteganijwe kubakwa muri aka Karere.
Yanditswe na RWANDATEL
58 total views, 2 views today