Bamwe mu barwanashyaka ba Green Party bo mu Karere ka Rulindo bahuguwe mu bijyanye no gukora imishinga
Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Gashyantare 2026, Hon Senateri Dr Frank Habineza hamwe n’umufashawe bari mu karere ka Rurindo mu gikorwa cy’amahugurwa atandukanye y’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’akarere.
Hon.Sen Dr.Habineza Frank , perezida w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda – DGPR) yavuze ko rifite amahame n’ingengabitekerezo byibanda ku iterambere rirambye, uburenganzira bwa muntu, n’imiyoborere myiza.
Hon Sen.Dr. Habineza yabwiye abarwanashyaka ko mu nshingano ishyaka ryihaye harimo demokarasi nyakuri, kurengera ibidukikije, uburinganire mu mibereho y’abantu, kwimakaza umuco w’amahoro, iterambere rirambye n’ibindi.
Hon Dr Frank Habineza yibukiranyije n’abarwanashyaka ku bintu by’ingenzi ishyaka ryishimira mu kugiramo uruhare birimo: Gukora ubuvugizi mu kuzamura umushahara wa mwarimu n’abasirikare n’abapolisi, gufatira ifunguro ku mashuri, kugira icyogajuru gicunga umutekano,kugabanya umusoro w’ubutaka n’ibindi…
Peter Ndamukunda yasobanuriye abarwanashyaka ko mu gihe uteganya gukora umushinga waguteza imbere, ugomba kumenya niba ari umushinga ugamije inyungu za vuba cyangwa ari umushinga ugamije inyungu z’igihe kirekire. Byose biterwa na gahunda umuntu yihaye n’icyerekezo afite.
Ati:Hari imishinga iciriritse yabyara inyungu nko korora inkoko, guhinga amashaza cyangwa guhinga ibihumyo. nk’urugero ibihumyo bisaba ahantu hato cyane kandi bikera ku butaka ubwo aribwo bwose mu gihugu
ugerereanyije n’ ibindi bihingwa tuzi mu Rwanda. Ibihumyo byerera igihe gito cyane: hagati y’iminsi 7-10 uba utangiye gusarura, kandi ukamara amezi 3 usarura ahantu hamwe mu bihe bitandukanye; Gutangira ku bihinga ntibisaba amafaranga menshi; Ntibisaba ikoranabuhanga rihanitse.”
Ingabire Joseline uyoboye abadamu mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze uruhare rw’abarwamashyaka mu bijyanye n’itumanaho.
Lene(Denmark left Green) yavuze ku ruhare rw’uburinganire mu kwimakaza amahoro n’umutekano, yasobanuye ko ari umwanya wo kwibutsa abagore n’urubyiruko by’umwihariko ko indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bifite uruhare rukomeye mu kugena imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda byo soko y’amahoro arambye.
Ati:”Ibihugu bidaha uburenganzira abagore bisanga bifite ibibazo mu iterambere by’umwihariko abagore bagira uruhare mu kugarura amahoro mu miryango. Kandi bafite uruhare nunini murezi no mu bindi…Byongeye kandi abagore bagize uruhare mukongera kubaka ubumwe bw’abanyarwanda nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mwaka wa 1994 kugeza na nubu .”
Uwitonze Captone
1,288 total views, 347 views today

