Denis Sassou Nguesso yarahiye kongera gutegeka Congo-Brazzaville
Ni umuhango wabaye ku wa 16 Mata 2026 ubera kuri Unity Stadium muri Kintélé mu Mujyi wa Brazzaville, mu muhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu batandukanye.
Itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byashyize hanze rirakomeza riti “Uyu munsi kuri Unity Stadium yo muri Kintélé, Perezida Kagame ari kumwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi ba Afurika bitabiriye irahira rya Perezida wa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso watangiye manda nshya y’imyaka itanu.”
Perezida Kagame wageze muri icyo gihugu ku wa 15 Mata 2026. Icyo gihe yanagiranye ibiganiro na Perezida Nguesso, byibanze ku gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi usanzwe uhamye, anamwifuriza
ishya n’ihirwe muri manda nshya.”
Mu bandi bitabiriye uyu muhango barimo Perezida w’Ibirwa bya Comores, Azali Assoumani, uwa Repubulika ya Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, uwa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi n’abandi.
Amatora ya Perezida wa Congo yabaye tariki ya 15 Werurwe, yasize Nguesso agize amajwi 94,65%, atsinda Mavoungou Zinga Mabio wagize amajwi 1,48% n’abandi bakandida batanu bagabanye asigaye.
Iyi ntsinzi yamuhesheje kuyobora indi manda y’imyaka itanu, nyuma y’imyaka 42 ayobora iki gihugu.
Perezida Denis Sassou Nguesso yashimiye abakuru b’ibihugu, guverinoma n’imiryango mpuzamahanga bifatanyije na Congo-Brazzaville mu birori byo kurahira kwe.
Yashimiye kandi abaturage bamutoye n’uburyo bitabiriye amatora ku wa 15 Werurwe, akanamuhesha kuyobora indi myaka itanu.
Yashimangiye ko amahitamo y’abaturage yashingiye ku cyizere yagiriwe ndetse ko bizereye muri gahunda ye ngari yo guteza imbere igihugu no guharanira ubuzima bwiza.
Ati “Abanye-Congo bakoze amahitamo ashingiye ku bunararibonye, gufata inshingano, uguhozaho…abaturage bongeye kungirira icyizere. Mu kugira icyizere, harimo no kugira ibyiringiro. Abaturage rero bagiriye ibyiringiro gahunda yanjye yo gukomeza urugendo rw’iterambere.”
Yemeje ko yiteguye gushyira imbaraga mu bigamije guteza imbere igihugu, iterambere ry’abaturage no kwirinda kubatenguha cyane ko bakomeje kumugaragariza icyizere.
Denis Sassou Nguesso kandi yashimiye inzego z’umutekano zagize uruhare mu migendekere myiza y’amatora no guharanira umutekano w’umuturage umunsi ku wundi.
Yanahaye isezerano urubyiruko ko azashyira imbaraga mu gutuma rugira uruhare mu buyobozi n’iterambere ry’igihugu kuko ari rwo hazaza heza ha Congo.
Umubano w’u Rwanda na Congo umaze igihe kirekire. Wubakiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, umutekano, ubuhinzi, imikoreshereze y’ubutaka no koroshya ingendo zo mu kirere.
Muri Kanama 2016, u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo-Brazzaville.
Mu 2011, u Rwanda na Congo-Brazzaville byagiranye amasezerano y’ubuhahiharane n’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, guteza imbere ubukerarugendo, ingufu, umutekano, ubutabera ibidukikije n’uburobyi.
Ni mu gihe RwandAir yo isanzwe ikorera ingendo hagati ya Kigali na Brazzaville guhera mu 2011.
Mu Ugushyingo 2021, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare, ubufatanye mu kuzamura imyigire n’imyishirize muri za kaminuza, ubutaka, ubufatanye mu iterambere rirambye, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi no gukomeza kwagura ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere.
Mu 2023, Perezida Kagame yambitse Denis Sassou Nguesso wari mu Rwanda mu ruzinduko, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika anamugabira inka.
992 total views, 48 views today

