Sikitu Jerome akomeje guteza akavuyo muri kampani Royal Cleaning Ltd

                                         Sikitu Gerome (Photo:net)

Bamwe mu bakozi ba Kampani “Royal Cleaning Ltd” ishinzwe isuku mu Mujyi wa Kigali baravuga ko yugarijwe n’ibibazo byatejwe n’umugabo Sikitu Jerome.

Umwe mu bakozi utifuje ko izina rye ritangazwa kubera impamvu z’umutekano we ati:”Hashize igihe kinini Sikitu ataboneka ku kazi , ariko akaba afitemo abantu b’incuti ze, zimuha amakuru ya buri munsi, uko bamwe mu banyamigabane bamuvuga .Ubundi kugirango Sikitu Jerome , yiyegereze abo bakorana yabanje kubagabira inka, abonye bamaze kuryoherwa atangira kubananiza yitwaje ko banganya imigabane.”

Bivugwa ko kutaboneka ku kazi kwa Sikitu byatumye avunisha bagenzi be , yabona akazi katagenda neza   akayisebya.

Umwe mu bakozi wavuganye n’ikinyamakuru Gasabo ati:” Sikitu Jerome yataye akazi amara igihe kinini cyane ,aho agarukiye  atangira kuzenguruka mu bakozi ababwira ko Kampani igiye kubirukana.Ikndi Sikitu yavuze ko agiye kurega Kampani kuko yamuhagarikiye umushahara. “

Ngo Sikitu  Jerome ni umwiyemezi cyane , akiri lokodifensi yigeze kujya iwabo ku Buhanda, gutera abaturage ubwoba yigize afande ukomeye .

Bamwe mu baturage bo ku Buhanda bati :”Twigeze kubona Sikitu aje, agaragiwe n’izindi lokodifensi n’imbunda , uko avuye mu modoka cyangwa yinjiyemo tukabona umuntu n’imbunda amufunguriye umuryango, ubundi bamuterera isaruti, twibaza igihe yabereye umusoda wo hejuru, kandi tuzi ko yavuye ino nta birato agira.Amakuru twamenye nuko yari yigize icyo atari cyo, ngo kuko  yageze i Kigali abajijwe urugamba yari yagiyemo , abura ibisobanuro arya indimi, akingirwa ikibaba,ariko noneho bishobora kubyuka nakomeza kujya inyuma y’umurongo ngenderwaho w’igihugu”.

Sikitu yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ibyo avugwaho byo kurema ibibazo hagati mu bakozi ba Royal Cleaning Ltd ko ataribyo ngo ababivuga ni abashaka kumwirukana kandi ngo yiteguye kugana inkiko.

 

 986 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *