Bamwe mu bafana baratabaza Perezida Kagame kubera itsinda rishaka gusenya Rayon sports.

Umuntu cyangwa abantu iyo bahohotewe batabaza inzego z’ubuyobozi kugirengo zibatabare. Impamvu abareyo batabaza umukuru w’igihugu Paul Kagame biraterwa n’itsinda ryigeze kuyobora Rayon sports rikaza gukurwaho icyizere, ubu rikaba ryifashishije ibihano Ferwafa yahaye perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadate bakaremamo ibibazo bishingiye kwangisha abaturage ikipe.

Nkuko bigaragara mu ikipe ya Rayon sports harimo ubugambanyi buhanitse bushingiye kugumura abafana nkaho bababwiye ngo ntibagatange umusanzu nk’unko bari basanzwe bawutanga. Ibaruwa yandikiwe umukuru w’igihugu yanditswe na Munyakazi Sadate Perezida wa Rayon sports yasabaga kurenganurwa. Amakuru ava mu nshuti za Ngarambe Charles na Muvunyi Paul ubwo twaganiraga, ariko bakadusabako tutatangaza imyirondoro yabo bagize bati”Iyo tumenyako Munyakazi Sadate azandikira Perezida wa Repubulika ntitwari kumukuraho.

Undi  mufana  yavuze ko  ngo,  Dr Rwagacondo Claude yabajije Muvunyi Paul ikibazo cya Bus ya Rayon sports iri mu Akagera kandi yari yavuzeko azayishyura?

Ngo Muvunyi Paul  yasubije Rwagacondo ko iyo aza kuyishyura ni ukuntu Sadate yamushinje ubujura bwo kunyereza umutungo byari kuba ari ugushyigikira umurwanya.

Amakuru  ava na none  mu bafana avuga ko  ngo Ntampaka Theogene yabajije ikibazo cyo kugura abakinnyi, Ngarambe Charles yahise amubwira ko ibyo bitihutirwa.

Nimwumve namwe abashaka kuzamura ikipe. Undi utaravuzweho rumwe  ngo ni Rudatsimburwa Albert wagaragaye nawe nk’uwigeze kuyobora Rayon sports, ariko akaza gutukana birenze.

Bamwe mu bafana bibumbiye muri za Fans zitandukan  bavuga  ko Muvunyi Paul ugarutse azahita ayisenya burundu kuko biboneka ko ntaho ayiganisha cyane.

Benshi mu bafana   ba Rayon sports bakaba bahanze amaso  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, nk’umuntu ushaka ko siporo itera imbere  ku rwego mpuzamahanga  bikicwa n’ababibonamo  indamu .

Bamwe mu bafana bakaba batazibagirwa ukuntu hari abari barasubije Rayon sports inyuma ikazanzamurwa na  Raul Shungu  muri 2002 ubwo yayigarukagamo maze incundura zikongera zikanyaganyega .

Hakaba hari bamwe mu bafana batunga agatoki Ferwafa mu  bibazo biri mu ikipe ya Rayon sports ko yaba nibura ifitemo uruhare. Abasesengura basanga itsinda ryari ryarananiwe kuvogera ubuyobozi bwa Rayon sports bifashisha Ferwafa.

 3,601 total views,  3 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *