Igikomangoma cy’u Bwongereza cyaganiriye na Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yagiranye ikiganiro n’Igikomangoma cy’u Bwongereza, Charles Philip Arthur Georg, cyibanze kuri gahunda uyu muyobozi yatangije muri Mutarama uyu mwaka ivuga ku Isoko rirambye ku Isi.

Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo igikomangoma Prince Charles yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF), yabereye i Davos mu Busuwisi, atangiza gahunda yise ‘Sustainable Markets Initiative.’

Igikomangoma Charles avuga ko kugira ngo ejo hazaza hazabe heza ndetse abantu batere imbere, abantu bakeneye guhindura ubukungu.

Yavuze ko akenshi usanga ikibazo gihari atari ukubura igishoro, ahubwo usanga hari n’ikibazo cy’uburyo n’ibihari bikoreshwa.

Iyi ni gahunda iki gikomangoma kivuga ko igamije guhuza abayobozi baba abo mu nzego za Leta n’abikorera, kugira ngo baganire ku buryo bakorana.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter agaruka ku kiganiro yagiranye n’Igikomangoma Charles, yahamije ko u Rwanda rwiteguye kuba muri iki gikorwa cy’ingirakamaro.

Ati “Ubufasha bw’Isi muri rusange ari ikintu cya ngombwa mu kongera kubaka ubukungu burambye, mu gihe turimo kuva mu bihe bya coronavirus.”

Ibi biganiriro byari byabereye mu nzu y’iki gikomangoma izwi nka Highgrove House.

Muri Mata uyu mwaka, nibwo ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth’, bwatangaje ko inama ihuza abakuru n’ibihugu na za Guverinoma zigize uwo muryango yagombaga kubera i Kigali muri Kamena uyu mwaka, yabaye isubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Iyi nama yagombaga kuba ku nshuro ya 26 izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), yari iteganyijwe hagati ya tariki 22 na 27 Kamena 2020.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *