Abakenera serivisi yo gukurirwamo inda barasabwa kwirinda uburyo bwa magendu.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 nzeri 2020, u Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda gukuramo inda mu buryo butanoze (International Safe Abortion Day).

Ni igikorwa cyabereye ku bitaro bya Kibagabaga  cyateguwe n’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya leta ishinzwe kurwanya virusi itera SIDA no Guteza imbere ubuzima n’uburenganzira bwa muntu (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion)  , GLIHD, HDI  hamwe IMRO .

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “uruhare rw’imiryango Nyarwanda itari iya Leta mu gukumira  inda ziterwa abangavu no gukuramo inda mu buryo butanoze”.

Mukamana Alfonsine, yahinduriwe amazina ni umukobwa ufite imyaka 23, avuga ko yatewe inda  afite imyaka 15 asambanyijwe ku gahato n’umuntu atazi, akimara kubona ko atwite yagerageje kuyikuramo aho yagannye muganga wa magendu maze akamuha ibihumbi makumyari na bitau(25,000 Frw), gusa uyu muganga ngo yafashe aya mafaranga ariko ntiyayimukuriramo kuko yamubwiye ko ishobora kumuhitana.

Mukamana avuga ko yakomeje gushaka uburyo yakuramo inda yaratwite maze aza kumva hari abavuga ko hari uburyo ashobora gukoresha bw’imiti y’ibyatsi  inda ikavamo ,maze arayikoresha, inda iza kuvamo koko.

Nyuma byaje kugaragara ko inda yari atwite yayivanyemo maze umuryango yabagamo umubaza impamvu agaragara nkaho adatwite kandi mbere yarafite inda maze arabahakanira, nibwo uwo muryango wahise umurega maze atangira gukurikiranwaho icyaha cyo gukuramo inda binyuranyije n’amategeko ,maze aza guhamwa n’icyaha ahita ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Gusa nyuma aza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame  amaze hafi imyaka igera kuri 6 muri gereza. Mukamana akaba agira inama umuntu wifuza gukuramo inda ko yajya agana kwa muganga maze bakamufasha.

 

Kamuhangire Eduard, ni Umuyobozi ushinzwe ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) avuga ko muri rusange gukuramo inda mu buryo butanoze birimo ingaruka nyinshi, asaba buri muntu wese wifuza  gukuramo inda  kwirinda uburyo bwa magendu ahubwo  akegera ibigo by’ubuvuzi byabiherewe uburenganzira maze agahabwa  ubufasha.

Agira ati:” gukurirwamo inda bikorerwa mu bitaro bya Leta n’ibyigenga kandi bigakorwa na muganga wemewe, abantu turabasaba kwirinda gukoresha uburyo bwa magendu dore ko harimo ingaruka nyinshi zirimo n’urupfu”.

Mwananawe Aimable, Umuyobozi w’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), avuga ko barimo gukora ubuvugizi kugira ngo  abaforomo, ababyaza ndetse n’abajyanama b’ubuzima bahabwe ubushobozi bwo kuba bashobora gutanga iyi serivisi, ndetse no kudasaba ubwishingizi umuntu ugiye gukurirwamo inda.

Iteka rya Minisitiri rigena ibigomba kubahirizwa kugirango Muganga akuriremo umuntu inda rigaragaza ko kugirango umuntu akurirwemo inda kubera impamvu zirimo Kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera kugera ku gisanira cya kabiri hamwe no  kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Amafoto atandukanye

 

Biseruka jean d’amour

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *