Musanze: Bamwe mu baturage batewe impungenge n’íbinogo bicukurwa mo itaka babumbamo amatafari

Mu murenge wa  Kataraga  wo mu karere ka Musanze hakomeje kugaragara ibikorwa bitandukanye  bibangamira ibidukikije muri ibyo harimo icukurwa ryítaka  bakora mo amatafari, ibi  bikorwa na bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kataraga mu kagali ka Rubindi mu mudugudu wa Gatagara,  bigakorwa hatitawe ku ngamba zo kurengera ibidukije, nkuko bitangazwa na bamwe mubahaturiye bagirwa ho ingaruka nibyo bikorwa.

 

Ngirimana Jean yabwiye umunyamakuru ko icukurwa ry’iryo taka riteza ingorane zitandukanye zirimo  kuba haba indiri yímibu mu gihe kimvura , kuba byateza inkangu kuko kiba ari ikinogo kinini bityo cyakuzura amazi akinjira  mu butaka  bikaba byateza isenyuka ry’ amazu n’ibindi bikorwa bitandukanye bihegereye.

Agira ati’’ Ibi bikorwa byo gucukura itaka bigira ingaruka mbi kubuzima bwacu harimo nko kuduteza inkangu, kuko bikorwa hatitawe kumahame yo kurengera ibicukikije”.

Nyirumukiza Assumpta ni umwe mu badamu batuzwe no gucukura itaka akaribumbamo amatafari

Nyirumukiza Assumpta  utuye mu murenge wa Gataraga utunzwe no gucukura itaka abumbamo  amatafari akayagurisha abashaka kubuaka avuga ko iryo  taka arikura mu mirima ye, kandi ko aribyo bimutunze.

Abajijwe niba adafite impungenge ko ibikorwa akora byagira ingaruka kubuzima bwe n’abandi bahegereye yasubije ko iyo amaze gucukura  itaka bongera bakahasibanganya.

Agira ati” Iyo tumaze gucukura itaka tubumba mo amatafari turongera tukahasiba kuburyo nta mazi  yahareka cyangwa ngo habe hateza impanuka nko kuba hagwamo abantu ’’.

Nyarama núbwo uwo Nyirumukiza atangaza ibyo  ubwo twageraga ahacukurwa iryo taka twasanze  hari ibinogo binini bitigeze basiba nkuko yabitangaje,  bityo bikaba byateza ingaruka kubuzima bwábantu.

Nuwumuremyi Jeanine yavuze ko ibikorwa  naba baturage bitemewe ko bari kubigisha ngo babireke

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yavuze ko ibikorwa nabo baturage bitemewe ariko ko batangiye kubigisha no kubasobanurira ububi bwabyo ngo babireke.

Agira ati’’ Ibikorwa nabo baturege ntabwo byemewe ariko turacyakomeza kubigisha ngo babihagarike’’.

Akarere ka Musanze ni Kamwe mu turere tugize intara yámajyaruguru kakaba  kazwi ho kugira ibikorwa by’inshi bishingiye kubukerarugendo bitewe níbikorwa nyaburanga bikurura abahasura.

 

Banganiriho Thomas

 6,792 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *